Bayingana na Umutoni Monic basezeraniye mu rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama.
Mu bari babambariye harimo Byiringiro Audifax usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda “RCA” na Rurangwa Landry ushinzwe Iterambere muri iri shyirahamwe.
Abandi ni Clinton Rubagumya usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Dusingizimana Eric na Nzayisenga Jackson ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe y’Igihugu, bose bari bitwaje cricket bats [igiti bakubitisha agapira bakora amanota muri Cricket].
Bayingana Derrick yakiniye Ikipe y’Igihugu guhera mu batarengeje imyaka 19, hagati ya 2009 na 2014 , mu marushanwa yitabiriye mu bihugu birimo Mozambique, Eswatini na Afurika y’Epfo.
Kwitwara neza muri iki cyiciro ni byo byamuhesheje kuzamurwa mu ikipe nkuru yakinnye irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ryabereye muri Malawi mu 2009 ndetse icyo gihe yari umwe mu bato bari bayigize.
Avuga ko ibihe byiza yagiriye mu Ikipe y’igihugu ari ibyo mu 2011 ubwo u Rwanda rwari muri Ghana, rwitabiriye imikino ya “ICC World Twenty20 2012” ndetse rukegukana iryo rushanwa.
Mu makipe asanzwe, yabanje gukinira Right Guards CC, aho yari umwe mu bakinnyi beza mu kujugunya udupira. Yayivuyemo ajya muri Dugout CC yamazemo imyaka ibiri, ayifasha kumara imyaka biri y’imikino idatsindwa ubwo yari ayibereye kapiteni. Mu 2014, yasubiye muri Right Guards akinira kugeza ubu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!