Byiringiro Lague amaze igihe akundana na Uwase Kelia.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi ukina asatira izamu, yafashe icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we.
Kuri ‘status’ ya Instagram ye, yahashyize ifoto y’ibiganza byabo byombi bifatanye nyuma yo kwambika Uwase Kelia impeta, ayikurikiza amagambo agira ati “isezerano ni ubu n’iteka ryose.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko ku wa Kane, tariki ya 30 Nzeri 2021 mu gihe ubukwe buzaba mu mezi ari imbere.
Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.
Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.
Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.
Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri atandatu ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye ‘casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!