Byiringiro Lague na Uwase Kelia bagombaga gukora ubukwe ku wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, ariko bwimurirwa kuri uyu wa 7 Ukuboza kubera umukino APR FC yahuyemo na RS Berkane tariki ya 5 Ukuboza.
Uyu mukinnyi w’imyaka 21, yinjije igitego kimwe kitari gihagije ngo APR FC igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup kuko yatsinzwe ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Nyuma yo kugera i Kigali ku wa Mbere, kuri uyu wa 7 Ukuboza ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa muri Luxury Palace guhera saa Tatu mu gihe saa Munani ari bwo basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Philadelphia Rhema Church ruri ku Kimironko hafi y’Umurenge.
Nyuma y’iyo mihango yombi, abatumiwe barakirirwa muri Luxury Palace iri ahazwi nka Norvège.
Byiringiro Lague yambariwe na bamwe mu bo bakinana muri APR FC ndetse n’abayinyuzemo nka Butera Andrew.
Mu mpera za Nzeri uyu mwaka ni bwo Byiringiro na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.
Yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitandatu muri 2020/21.
Kuri ubu, akunze gukina yambaye ‘casque’ imurinda umutwe kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse ubwo yakubitwaga inkokora n’umukinnyi wa Kenya ubwo yakinaga n’Amavubi muri Nzeri, byatumye amara amezi abiri adakina.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!