Igor Mabano yashyingiranywe n’umukunzi we mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, ahitwa Rebero Heaven Garden akaba ariho basezeraniye bakanahakorera ibindi birori.
Ubukwe bw’uyu muhanzi bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Platini P, Nel Ngabo, Juda Muzika, Ben Adolphe, Dj Ira n’abandi batandukanye. Ishimwe Clement ni we wabaye Parrain w’uyu muhanzi.
Mabano yari aherutse gusezerana imbere y’amategeko n’umufasha we, mu birori byari byaragizwe ibanga rikomeye kuko uyu muhanzi atigeze yifuza ko bijya mu itangazamakuru. Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura ku wa 27 Kanama 2021.
Uyu muhango wakurikiwe n’uwo gusaba no gukwa wabereye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Igor Mabano yari agaragiwe n’abarimo Nel Ngabo, OG The General, Janvier Kayitana, Frank Double Bass, Shiny Abdallah, Andy Bumuntu , Yvan Buravan n’abandi.
Igor Mabano afite ubuhanga mu gukirigita ibicurangisho bitandukanye birimo ingoma za kizungu, guitar ndetse na piano. Ni n’umuririmbyi wabigize umwuga cyane ko yabihuguriwe mu Ishuri rya Muzika ku Nyundo.
Ni imfura mu bize muri iri shuri ndetse yari mu bayoboye mu itsinda ry’umuziki ryahavukiye ryitwa ‘Sebeya band’ ryaje gutandukana. Ubu yigisha ibijyanye no kuvuza ingoma za kizungu nyuma yo gusoza amasomo mu 2016.
























Amafoto: Munyarugerero Gift
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!