Mu muco w’Abanyarwanda n’ahandi mu bihugu bya Afurika, biragoye kubona umugabo wisukiriye umugore umurusha amafaranga, akajya kubana nawe. N’uwabikoze yitwa umwihanduzacumu.
Muri kamere, abagabo benshi bakunda ko aribo bahora hejuru ku buryo hari n’ababa barabanye neza, ariko umugore yagira amahirwe atuma yinjiza byinshi mu rugo, ibibazo bigatangira ubwo.
Mu biganiro byatangiwe mu mugoroba w’umuryango wiswe ‘Kigali Family Night’ utegurwa n’inzobere mu mibanire Hategekimana Sugira Hubert, hagarutswe ku mpamvu zituma hari abagabo batishimira ko abagore binjiza byinshi kubarusha.
Uyu mugoroba uba buri kwezi, kuri iyi nshuro haganiriwe ku bijyanye n’umutungo mu muryango. Abawitabiriye biganjemo abashakanye, baganirijwe ku buryo bwiza bwo gucunga ibyo batunze no kubibanamo neza.
Imwe mu ngingo zagarutsweho cyane ni uko usanga benshi bajya gushakana batabanje kuganira byimbitse ku ngingo y’umutungo, ariyo nayo mpamvu ishobora gutera gatanya.
Muri ibi biganiro kandi hagarutswe ku ngingo y’uburyo kuba umugore yinjiza amafaranga menshi cyangwa afite imitungo myinshi kurusha umugabo bishobora guteza ibibazo.
Umwe mu batanze ibiganiro w’inzobere mu bukungu, Prof. Alfred Bizoza, yavuze ko umugabo ugira ubwoba bw’uko umugore yamurushije amafaranga biterwa n’uburyo yamwitwayeho mu gihe yayamurushaga.
Ati “Ikibazo cyose kijyanye n’amafaranga 80% ibisobanuro biri mu myitwarire naho 20% ni yo ijyanye n’ubumenyi.”
“Ntabwo ikibazo ari umugore ufite amafaranga menshi ahubwo kiri mu buryo yamufashe nawe afite menshi. Niba ndi umugabo uyu munsi umugore akaba afite amafaranga menshi, nzagira ubwoba bitewe n’ibyo namukoreye mu gihe nayamurushaga.”
Karangwa Olivier, usanzwe akora ibikorwa byo kubungabunga umuryango, yavuze ko amafaranga atariyo ahindura umuntu ahubwo ko asembura imico yari imurimo.
Ati “Amafaranga si yo ahindura umuntu ahubwo asembura ikintu kikurimo, ibintu by’uburinganire usanga hari abatarabyumva neza kuko si ukuvuga ngo ni inde uruta undi cyangwa ngo ni uko bakora bimwe.”
“Nk’uvuga ngo umugore andushije amafaranga byaba ari ikibazo ni bya bindi byo kumva ngo ni inde uruta undi, ntawe uruta undi. Hari uwumva ngo niba umugore agize amafaranga ni we ugiye kuyobora urugo.”
Karangwa Carine uzobereye mu mibanire, yavuze ko hari ubwo umuntu abona amafaranga, bigahuza n’ibikomere yakuriyemo bigahindura imico.
Ati “ Ushobora gusanga iyo myitwarire haba harimo ibintu by’ibikomere, uko wakuze wenda wavuye ahantu ubabaye ugifite ibikomere, nimba Imana iba yarahuje abantu babiri muba mugomba kubiganiraho.”
Ku ruhande rwa Hategekimana Sugira Hubert, we yavuze ko nta mugabo wakagize ubwoba kuko umugore we abonye amafaranga, ahubwo bakwiye kwita ku buryo babanye na mbere yo kuyabona.
Ati “Amafaranga ntabwo yakagombye gutuma hari uburyo ubona umuntu by’umwihariko uwo mubana mu rugo kuko muri ikipe, iyo mutsinze mutsindira hamwe cyangwa mugatsindirwa hamwe.”
“Iyo amafaranga ajemo akagira ikibazo ateza si yo yabiteye ahubwo aba aje kugaragaza ikibazo cyari gihari. Niba uri umugabo ukaba utinya ko umugore wawe agukandagira cyangwa agusuzugura nagira amafaranga, urabizi ko n’ubu agusuzugura urabizi ko nta gaciro aguha. Urabizi neza ko uretse amafaranga umurusha nta kindi ufite.”
Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko umutungo ari ikintu gikomeye mu muryango bityo gikwiye guhabwa umwanya ukomeye w’ibiganiro ndetse hakarebwa ushoboye kuri iyi ngingo mu bumenyi akaba ariwe wacunga umutungo w’urugo.
Amafoto: Claude Kasiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!