00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsabimana Aimable yateye ivi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gashyantare 2021 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Police FC, Nsabimana Aimable, yateye ivi, asaba umukunzi we, Issa Leila, kuzamubera umugore.

Iki gikorwa cyabereye kuri Sunday Park i Nyarutarama ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021.

Nsabimana Aimable na Issa Leila, bombi bamaze umwaka umwe bakundana ndetse biyemeje gutera indi ntambwe mu rukundo rwabo.

Kapiteni wa Police FC yasabye Issa Leila kuzamubera umugore na we arabimwemerera, amwambika impeta.

Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi 30 bari bagize Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinnye Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iheruka gusozwa muri Cameroun.

Uyu mukinnyi yabwiye IGIHE ko we n’umukunzi we, bateganya gukora ubukwe mu minsi iri imbere.

Nsabimana wakiniye amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye, yakiniye kandi SEC Academy, Marines FC, APR FC na Minerva Punjab FC yo mu Buhinde.

Yabaye umukinnyi wa kabiri w’Amavubi uteye ivi mu gihe cy’icyumweru kimwe, inyuma ya Tuyisenge Jacques wasezeranye na Musiime Recheal Jordin ku wa Kane.

Nsabimana Aimable yateye ivi, asaba Issa Leila kuzamubera umugore
Nsabimana Aimable mu mukino u Rwanda rwahuyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu batarengeje imyaka 23
Nsabimana yakiniye APR FC mbere yo kwerekeza mu Buhinde
Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Aimable, yishimira igitego yayitsindiye ku mukino wa Gicumbi FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .