Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021.
Muri Nzeri 2020 ni bwo Nyandwi wakiniye Espoir FC na Rayon Sports, yambitse impeta y’urukundo Uwitonze, amusaba ko yazamubera umugore.
Bombi barasezerana mu idini ya Islam i Nyamirambo kwa Kadafi mu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu mu gihe gusaba no gukwa bizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2021.
Nyandwi yakiniye Rayon Sports kuva mu 2017 ubwo yari avuye muri Espoir FC, ku masezerano y’imyaka ibiri yarangiye muri Nyakanga 2019 ariko ayivamo mu mpera z’uwo mwaka, ajya muri Musanze FC akinira kugeza ubu.
Yagiye gusezerana imbere y’amategeko nyuma y’umunsi umwe agaragaye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona, aho ikipe ya Musanze FC akinira yatsinzwe na APR FC ibitego 2-0 ku wa Gatatu.
Uyu mukinnyi wageranye na Rayon Sports muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2018, yatwaranye na yo igikombe cya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018/19.
Muri 2017, Nyandwi yahamagawe inshuro ebyiri mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yiteguraga imikino yo gushaka itike ya CHAN ya 2018.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!