Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko aba bombi basezeranye mu idini ya Islam mu muhango uzwi nka ‘Nikah’ mu mpera z’umwaka ushize.
Bombi bari bambaye imyenda y’umweru ndetse basubiyemo ijambo “qubool” inshuro eshatu, risobanura ngo “ndabyemeye.”
Abo hafi ya Riyad Mahrez w’imyaka 30 na Taylor w’imyaka 23, bavuze ko aba bombi bazakora umuhango wa kabiri wo gusezerana imbere y’amategeko mu Bwami bw’u Bwongereza.
Bivugwa ko Riyad Mahrez na Talyor babanye kuva muri Kamena umwaka ushize nyuma y’amezi atandatu barambagizanya.
Yamutereye ivi mbere yo kumwambika impeta y’ibihumbi 400£ (agera kuri miliyoni 560 Frw) ubwo bari mu biruhuko i Mykonos mu Bugereki.
Bombi bahujwe n’inshuti zabo ubwo basangiraga amafunguro, Mahrez amusaba ko bakundana nyuma yaho.
Riyad na Taylor baguze inzu ya miliyoni 2£ muri Cheshire mu mwaka ushize.
Uyu mukinnyi yari yarashakanye n’undi mugore mu myaka itandatu ishize, Rita Johal w’imyaka 29, babyarana abakobwa babiri, ariko batandukanye mu ntangiriro za 2020.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!