Bate Shamiru umaze imyaka irindwi muri AS Kigali nyuma yo gushimwa na Cassa Mbungo André watozaga iyi kipe icyo gihe, yasezeranye na Uwase Patience mu Murenge wa Kimisagara wo mu Karere ka Nyarugenge.
Uyu munyezamu ukomoka muri Uganda afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’abahanga bari muri Shampiyona y’u Rwanda nubwo indeshyo ye itamenyerewe ku banyezamu bitewe n’uko ari mugufi.
Bate Shamiru yageze mu Rwanda mu 2012, avuye i Kampala, abanza gukinira Kiyovu Sports yatozwaga na Kayiranga Baptiste mu gihe cy’umwaka umwe.
Impano ye yabonywe na Kayiranga ubwo yari mu mikino ya FEASSSA ihuza ibigo by’amashuri byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Icyo gihe yigaga muri St Mary’s Kitende.
Nyuma yaho, yagiye muri Espoir FC, ahakina umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri AS Kigali amazemo imyaka irindwi.
Mu myaka amaze mu Ikipe y’Umujyi wa Kigali, Bate yatwaye igikombe cy’Amahoro cya 2019 ndetse agiye gusohokana na yo muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!