00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Makuza Bernard yashimangiye urukundo afitiye umukino w’amagare

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 Gicurasi 2021 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe ndetse na Perezida wa Sena y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere yongeye kwerekana urukundo afitiye umukino w’amagare ubwo yagaragaraga aritwaye kuri etape ya kabiri ya Tour du Rwanda mu 2021.

Mbere y’uko etape ya Kigali-Huye itangira, Makuza yiyunze ku bakinnyi ba Skol Cycling Academy (SACA), mbere y’uko ibihe by’isiganwa bitangira kubarwa.

Makuza ni umukunzi w’uyu mukino kuko nko muri Nyakanga 2020 yitabiriye isiganwa ry’amagare ryo kwinezeza hamwe n’Ikipe y’Abagore ya Bugesera Cycling Team.

Urundi rugero ni muri Kamena 2020 ubwo yitabiraga ubukerarugendo bwifashisha igare mu Karere ka Musanze.

Makuza aganira n'Umufaransa David Lappartient, uyobora Ishyiramwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI) na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY
Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe ndetse na Perezida wa Sena y’u Rwanda, hagati y'abakinnyi ba SACA
Makuza yahagurukanye n'abakinnyi ba SACA kuri etape ya Kigali - Huye mbere y'uko ibihe bitangira kubarwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .