Ifoto y’umunsi: Umugati wifashishwa mu kuyobora imodoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mutarama 2019 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Ubusanzwe ahantu hari gukorwa umuhanda, haba hari abayobora ibinyabiziga ku buryo ibikorwa bikomeza kandi n’ingendo ntizibangamirwe.

Aba bayobora ibinyabiziga aba ari abakozi ba sosiyete iri mu bwubatsi. Bahagarara imbere y’ahari imashini ziri gukora ku buryo mu gihe hari nk’iyitambitse mu muhanda, imodoka zifungirwa kure ikabanza ikarangiza akazi kayo hanyuma zikabona gutambuka.

Abashinzwe kuziyobora baba bavugana ku cyombo n’abegereye neza imashini ziri mu mirimo, hanyuma bagaha amabwiriza abashoferi yo kugenda cyangwa guhagarara.

Muri icyo gikorwa, bifashisha utubendera turiho amabara y’ibirango byo mu muhanda. Kamwe k’umutuku kabuza ibinyabiziga gutambuka n’ak’icyatsi kabiha uburenganzira bwo kugenda.

Mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Gatatu ahagana saa sita z’amanywa, umufotozi wa IGIHE yabashije kubona umwe mu bakobwa bakora aka kazi mu buryo bwihariye.

Yari afite utubendera dukoreshwa ariko birashoboka ko amasaha yo gufungura yari ageze. Aho kuzamura akabendera, we yifashishije umugati yari afite mu ntoki.

Uyu mukobwa aho kuzamura akadarapo yaribeshye akoresha umugati
Yazamuye umugati mu mwanya w'akadarapo gahagarika imodoka ahari gukorwa umuhanda ugana i Gicumbi mu Mujyi akubitanye amaso na gafotozi araseka

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza