Urupfu rw’umurwayi wa COVID-19 n’ishyingurwa rya Bwitare na Bosenibamwe- Ibyaranze icyumweru mu mafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Iminsi irindwi ishize yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye, ku isonga hari urupfu rw’umurwayi wa mbere wa Coronavirus mu Rwanda ndetse n’ishyingurwa rya Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo Gishinzwe Igororamuco na Bwitare Nyirinkindi Eulade wabaye umudipolomate w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru nibwo umuntu wa mbere byatangajwe ko yahitanywe na Coronavirus.

Ni umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wageze mu Rwanda arembye, akitabwaho n’abaganga ariko agapfa kubera ko imyanya ye y’ubuhumekero yari yarangiritse cyane.

Nyakwigendera yashyinguwe mu Irimbi ry’i Nyamirambo ku Cyumweru mu muhango wabaye hakurikijwe amabwiriza y’inzego z’ubuzima ndetse n’imyemerere ya Kiyisilamu nk’idini yabarizwagamo.

Mu ntangiriro z’icyumweru kandi nibwo Bwitare Eulade na Bosenibamwe Aimé basezeweho bwa nyuma, bavugwa imyato y’ubutwari bwabaranze no kwitangira akazi bakiri mu nshingano.

Muri iki cyumweru kandi inkuru iri mu zagarutsweho mu itangazamakuru ni iy’ibikorwa byo gukomeza gutera ingabo mu bitugu ibikorwa byo gufasha abaganga n’abandi bakozi bo kwa muganga bari ku ruhembe rwo guhangana na Coronavirus.

Umuryango w’abagiraneza wa Rotary Club Kigali Doyen washyikirije Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) n’Ibyitiriwe Umwami Faisal inkunga ya Miliyoni 13 Frw yo kubifasha mu gushyigikira abarimo abaganga bari ku isonga mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus.

IGIHE yakusanyije amwe mu mafoto y’ibihe by’ingenzi byaranze icyumweru cyo ku wa 25-31 Gicurasi 2020.

Bwitare uri mu babohoye igihugu yasezeweho mu cyubahiro ku wa 26 Gicurasi 2020, Perezida Kagame atanga ubutumwa ku butwari bwe
Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo Gishinzwe Igororamuco yasezeweho mu cyubahiro, hagaragazwa cyane umurava, ubunyangamugayo no gukunda igihugu byamurangaga
Abana ba Bosenibamwe basigaranye agahinda ko kubura umubyeyi wabo
Umusore uri mu kigero cy'imyaka 24 y'amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yafashwe nyuma yo kwiyoberanya akambara ikanzu akihindura nk'umugore, agatobora inzu y'umuturage akiba ibikoresho byiganjemo iby'ikoranabuhanga
Nyuma y'igikorwa cyo gutanga inkunga, abayobozi b'Ibitaro bya CHUK n'abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Doyen bafashe ifoto y'urwibutso
Rotary Club Kigali Doyen yatanze inkunga ya miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda yo gufasha Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal muri ibi bihe Isi yugarijwe na Coronavirus
Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy (ibumoso) ashyikiriza Umuyobozi wa CHUK, Dr Hategekimana Théobald, sheki ya miliyoni zigera ku munani z'amafaranga y'u Rwanda
U Rwanda na Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yitezweho kongerera imbaraga imibanire myiza isanzwe hagati y’ibihugu byombi muri urwo rwego. Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Peter Vrooman
Abanyamahoteli bagaragaje kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, basaba ko amasaha y’akazi yongerwa. Umuyobozi wa Pili Pili Restaurant Rudy Gharini (iburyo) yavuze ko abakiliya bibutswa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ku muryango binjiriraho
Umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishime Placide (ibumoso) yerekanye Seninga Innocent nk'umutoza mushya. Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, Seninga yasezeranyije iyi kipe kuzayigeza mu myanya umunani ibanza muri Shampiyona y’umwaka utaha w’imikino
All Soudy n’umugore we Umwiza Carine, bakoreye umwana wabo baherutse kwibaruka ibirori byo kwita izina bizwi mu muco Nyarwanda nko kurya ubunnyano, bafatanyije n’abaturanyi babo bamuha amazina
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yashimiye abacungagereza 649 basoje amasomo y'ibanze abinjiza mu mwuga w'ubucungagereza bari bamazemo amezi icyenda. Uyu muhango wabereye mu Ishuri ry’Abacungagereza i Rwamagana ku wa 27 Gicurasi 2020
Itsinda ry’abantu bari bambaye impuzankano z’umweru, bifunze ahantu hose niryo ryashinguye uwahitanywe na Coronavirus mu Rwanda
Nyuma yo gushyingura ibikoresho byifashishijwe byatewe imiti mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .