Ifoto yafotowe na Ndegeya yaje mu zatsinze irushanwa ry’Umuryango ushinzwe Iteganyagihe ku Isi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 25 Nzeri 2018 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Ifoto y’ikiraro cyubatse mu kirere muri Pariki ya Nyungwe yafashwe na Cyril Ndegeya usanzwe afata amafoto mu buryo bw’umwuga, yaje muri 13 yatsinze irushanwa ryateguwe n’Umuryango ushinzwe Iteganyagihe ku Isi, WMO.

Aya mafoto 13 yatoranyijwe mu mafoto agera ku 1000 yari ahatanye azakoreshwa ku Ndangaminsi ya WMO mu 2019.

Yatoranyijwe nyuma y’uko akanama kagizwe n’abahanga mu by’iteganyigihe no gufotora kagenzuye ibintu birimo ubwiza bw’ifoto no kuba yubahirije insanganyamatsiko yagenderwaho ariyo; Izuba, Isi n’Ikirere.

Ifoto ya Cyril Ndegeya iri mu zahize izindi igaragaza abantu bari kugenda kuri kiriya kiraro kizwi nka Nyungwe Canopy, gifasha ba mukerarugendo kwitegereza no kureba ibyiza nyaburanga birimo ibimera n’inyamaswa bitatse iyi pariki.

Muri iyi foto hanagaragaramo izuba risa n’irirenga, ikirere ndetse n’ibiti bikikije iki kiraro, byose bituma inogera ijisho.

Iki kiraro cyubatswe mu 2010 hakoreshejwe ibyuma n’imigozi ikomeye kiri mu butumburuke busaga metero 50, ni icya mbere mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, kikaba icya gatatu muri Afurika nyuma y’icyo muri Ghana na Nigeria, cyatwaye asaga miliyoni 840 Frw.

Aganira na IGIHE, Ndegeya watangiye gufotora by’umwuga mu 2010, yavuze ko iyi foto yayifashe ku itariki ya 4 Ugushyingo 2016.

Ati “ Nari naragiyeyo kenshi naranafashe izindi bijya gusa ariko bitewe n’uko ikirere cyari kimeze kuri iyi nshuro, mpita mbonamo amahirwe yo gufata ifoto itandukanye n’izindi zari zarafatiwe hariya hantu.”

Yakomeje avuga ko abo bari kumwe batigeze batekereza kuba bafata ifoto nk’iyi, mu gihe kandi gufotora izuba rirenga bisaba kwihuta. Akarusho kayo ni uko yayifotoye kiriya kiraro kiriho ba mukerarugendo.

Ati “Nsanzwe mfata amafoto y’ubukerarugendo, ibyo rero byatumye iyi foto nyibonamo ubwiza bundi budasanzwe nk’igihugu twakwerekana kuri iriya Pariki ya Nyungwe. Icyo gihe natekerezaga ko nimbona irushanwa bijyanye nzayishyiramo, kandi niko byagenze.”

Si ubwa mbere Ndegeya abashije kurushanwa agatsinda, kuko mu 2016 ifoto ye yatsindiye igihembo muri East African Widlife Society yo muri Kenya, gusa ababiteguye bakomeza kumubwira ko azagishyikirizwa ariko ntibabikora.

Mu 2015 nabwo yatsindiye kumara amezi atatu mu Busuwisi, aho yafashe amafoto ku mazi mu rwego rwo kureba uburyo mu gihugu giteye nk’u Rwanda babungabuga amazi n’aho bayakura. Aya mafoto yayamuritse muri kiriya gihugu n’i Kigali.

Ndegeya avuga ko mu byo akora byose aharanira gukoresha impano ye yo gufotora akamenyekanisha u Rwanda, nk’uko n’abandi bahanzi benshi babigenza.

Ati “Ihame ngenderaho ni uko aho nabona amahirwe hose n’ubwo yaba ari 1% ngo handikwe izina ry’u Rwanda mu yandi mazina menshi ku Isi, nayo sinayapfusha ubusa.”

Andi mafoto yabashije gutsinda iri rushanwa rya WMO harimo; ayafatiwe muri Koreya, Croatia, Brazil, Ibirwa bya Maldives, u Budage, Canada, Finland, u Burusiya, Méxique na Hong Kong.

Ifoto ya Cyril Ndegeya yafatiwe kuri Canopy Walk muri Nyungwe
Ifoto Kwanyeol OH yafatiye Soyanggang muri Repubulika ya Koreya nayo yaje mu zatsinze
Ifoto ya Ana Ricov yafatiwe mu gace ka Lubenice muri Croatia nayo yabashije kuza muri 13 zatsinze
Ifoto ya Maximimilian Ziegler yafatiwe mu gace ka Mittenwald mu Budage
Ifoto yafashwe na Alexey Sergovantsev, mu gace ka Smolensk mu Burusiya nayo yahize izindi
Indi foto yabashije guhiga izindi n'iyafashwe na Ahmed Shuau mu gace ka Laamu Atoll mu birwa bya Maldives
Indi foto yatsinze ni iyatiwe mu gace ka Kilpisjarvi muri Finland na Lionel Peyraud ukomoka mu Busuwisi
Indi yabashije gutsinda n'iyafatiwe muri Hong Kong na Eddy Chan
Iyi foto yafatiwe ku mucanga wa Ipanema muri Brazil na Bruno Ipiranga nayo yabashije guhiga izindi
Iyi foto yafatiwe mu gace ka Iztaccihuatl muri Méxique na Miguel Angel Trejo Rangel
Iyi foto yafatiwe mu gace ka Pag muri Croatia na Danijel Palčić
Iyi yafashwe na Shin Gyuho mu gace ka Geumosan muri Repubulika ya Koreya
Iyi yo yafatiwe ku Kiyaga cya Boya muri Canada na Jason Salisbury

Andi mafoto yafashwe na Ndegeya mu bihe bitandukanye

Iyi foto igaragaza indege ya RwandAir iri mu kirere ni imwe mu zafotowe na Ndegeya
Cyril Ndegeya ni umufotozi w'umwuga kuva mu 2010

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza