Dosiye y’ibyaha Kabuga Félicien ashinjwa yavuguruwe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Werurwe 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru w’Urugereko rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Serge Brammertz, yagaragaje ibyaha bivuguruye muri dosiye ya Kabuga Félicien ushinjwa kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibyaha byavuye kuri birindwi yashinjwaga mu minsi ishize, biba ibyaha bitandatu. Ibyaha bivuguruye Kabuga ashinjwa birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Muri Kanama 2020, Serge Brammertz yari yatangaje ko hari abashinjacyaha be bari mu Rwanda mu bikorwa bigamije kunoza dosiye ya Félicien Kabuga, mbere y’uko atangira kuburanishwa.

Kabuga aheruka mu rukiko mu Ugushyingo 2020, ubwo yagaragaraga bwa mbere mu Rukiko rw’i La Haye abazwa ku byaha ashinjwa.

Félicien Kabuga yavutse mu 1935, muri Segiteri Muniga, Komine Mukarange muri Perefegitura ya Byumba. Ubu ni mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Inyandiko ya IRMCT, yashyizweho umukono na Serge Brammertz, igaragaza ko ibyaha Kabuga ashinjwa yabikoze ubwo yari umucuruzi ukomeye n’umwe mu barwanashyaka bakomeye b’Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yakoresheje radiyo RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’abantu bafatwaga nk’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe gukora ibyaha byavuzwe haruguru.

Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi abantu bafatwaga nk’Abatutsi mu Maperefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi.

Byongeye kandi, bivugwa ko, afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

Ashinjwa ko afatanyije n’abandi bantu, yiyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga y’imari umutwe w’abantu bitwaraga gisirikare bitwaga Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko, i Kigali, wari ufite intego yo gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi muri Segiteri ya Kimironko kugira ngo bagere ku ntego yo gukora jenoside yibasiye abantu bafatwaga nk’Abatutsi.

Kabuga aregwa gutuma abantu bakora ibyaha, abahamagarira gukora jenoside cyangwa avuga amagambo arangwa n’itoteza mu nama zinyuranye n’ahantu hatandukanye mu Rwanda hagati ya Gashyantare cyangwa Werurwe 1994 na Gicurasi 1994.

RTLM yashinze afatanyije n’abandi bantu, yahamagariraga abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside mu biganiro byavugaga ku buryo bweruye ko abantu ari Abatutsi, ikaranga aho baherereye, igasobanura ko ari abanzi, ikanahamagarira abantu kubatsemba.

Kabuga ashinjwa ibyaha bitandukanye byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .