Iki gitero cy’izi nyeshamba zitwaje intwaro cyagabwe kuri Pariki ya Virunga ku Cyumweru tariki 9 Mutarama 2021.
Abarinzi ba Pariki ya Virunga ubwo bagabwagaho igitero bagendaga n’amaguru aho basanzwe bakambika hazwi nka Nyamilima ndetse n’ahitwa Nyamitwitwi.
Ikinyamakuru Media Congo kivuga ko inyeshyamba za FDLR na Nyatura ziri mu bakekwa gusa ngo muri aka gace habarizwa n’abarwanyi ba Maï-Maï nabo bazengereje iki gihugu.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, yavuze ko yababajwe bikomeye n’icyo gitero ariko yishimiye ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zafashe uturere tumwe na tumwe twari twarigaruriwe n’abarwanyi b’umutwe wa ADF mu gace ka Beni.
Avuga ko “Biragaragara ko uyu munsi hirya no hino muri Pariki hakiri imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai na FDLR, twamaganye ubwo bwicanyi bwakozwe n’imitwe yitwaje intwaro, ariko tunashishikariza abashinzwe kubungabunga ibidukikije gukomeza inzira kuko tugomba kurengera ibidukikije. Tugomba kurinda umuturage.”
Guverineri Nzanzu yashishikarije ingabo za leta, FARDC, guhangana n’imitwe nka ADF-NALU na FDLR yiba ikanakora ibikorwa by’iterabwoba ndetse ikica abaturage mu Gace ka Beni.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!