Hasojwe filime ‘Ma revanche’ ikubiyemo ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mata 2020 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Karirima Ngarambe Aimable uhagarariye IGIHE ku Mugabane w’u Burayi, agiye gusohora filime mbarankuru (film documentaire) yise "Ma revanche" irimo ubuhamya bwa Uwineza Diane warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akiri muto, igaragaza cyane imbaraga yagize akabasha kwiyubakamo icyizere kugira ngo abeho kandi neza.

Iyi filime ndangamateka yakozwe na Karirima nyuma y’izindi zigera ku munani yagiye akora mu bihe bishize ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ku bijyanye n‘abahanzi n‘umuco mu Rwanda no mu Bubiligi.

Igaragaramo ubuhamya bwa Uwineza Diane warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari afite imyaka icyenda gusa, ababyeyi n’abavandimwe be batandatu bakicirwa mu maso ye i Nyanza ya Kicukiro.

"Ma revanche" igaragaramo kandi Aline Benishya-Serraz, Inzobere mu Buvuzi bw‘indwara zo mu mutwe (Psychologue Clinicienne – Thérapeute), wemeza ko ikorwa ry’iyo filime ari umukoro utuma umuntu yibaza uko abarokotse babayeho nyuma yo kwicirwa ababo n’aho bakura imbaraga zo gukomeza kubaho.

Benishya-Serraz yagize ati "Ni umutwaro bahorana, urukundo ruri hagati yabo n‘abo babuze bishwe bazira ubusa, ibi byose nta nzika y‘urwango kuko urukundo bakunda ababo rubaha imbaraga zo gukomeza kubibuka no kubakunda.”

Yongeyeho ati “Muri iyi filime Diane aradufata akaboko, tukajyana na we mu buryo atanga ubuhamya, tukamubona ari umwana w‘imyaka icyenda, uri rwagati muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi akaza kurokoka avuye mu mirambo akijijwe no kurengerwa nayo n‘amaraso yabe yamurenzeho. Yongera kudufata akaboko atwereka uko yabayeho nyuma yo kurokoka mu gihe yari inkumi.”

“Umukobwa w‘inkumi aba akeneye byinshi muri icyo kigero cy‘imyaka, aba akeneye inama, kugira abamuruta hafi (abakuru) hafi ye n‘ibindi bizamufasha kuzakura neza uko bikwiye.”

Muri iyi filime kandi Uwineza ajyana uyireba mu buzima abayeho ubu aho ari umugore wizihiwe, ushagawe n’abana be babiri Chriane na Kyle.

Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yashimye umusanzu wa Karirima Ngarambe mu gukora iyo filime, avuga ko ari umukoro ku bandi.

Ati “Ni rwa ruhare tuvuga rw’abahanzi cyangwa abakora mu itangazamakuru ku buryo bufasha. Uburyo bwerekana ingufu umuntu yagiye yiyubakamo zituma abaho akaba ashobora no kurera abana be neza. Twakangurira abanyamakuru kugira ngo bazayikoreshe ni nziza, ni urugero rw’uburyo abantu bashobora gukoresha ubuhamya mu buryo bwubaka.”

Karirima wakoze iyi filime yavuze ko yashakaga kwerekana imibereho ya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 26, uko bagenda biyubaka n‘imbaraga bibatwara kuko batibagirwa amateka baciyemo, ariko bakabaho kandi neza.

Ati “Igaragaza n‘ibyibazwa na bamwe mu bari mu kigero nk‘icya Diane, bari abana. Bigaragara ko bababaye cyane bikabije, kuko kubura ababyeyi kuri iriya myaka bihungabanya cyane imikurire n‘imibereho y‘umwana kurusha uwabibonye ari mukuru.”

Karirima avuga ko ari amahirwe kubona ababasha gutanga ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo byandikwe mu mateka.

Ati “Mu myaka mike abakuru bazaba batakibasha gutanga ubuhamya. Ubu buhamya bwa Diane Uwineza rero buzagira akamaro ntagereranywa. Gutanga ubuhamya ni inkunga ikomeye cyane ku mateka y‘u Rwanda n‘Isi yose muri rusange.”

Karirima yashimiye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yatanze uburenganzira busesuye kuri iyo filime bwo kuba yakoreshwa mu rwego rwo Kwibuka26.

Anashimira Prof Dusingizemungu na Dr Bizimana Jean Damascène bayirebye mbere kugira ngo yemerwe ku rutonde rw’izizakoreshwa mu gihe cyo kwibuka haba kuri Televiziyo y‘u Rwanda no ku yindi mirongo y‘izakoreshwa mu gihe cyo kwibuka bidasanzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyi filime "Ma revanche" yaje ikurikira izindi Karirima Ngarambe Aimable, yakoze zirimo "Les Oubliés" (2007), "Ma douleur sa liberté" (2008), "Muyango & Imitari", De l’exil à la citoyenneté Rwandaise, Grâce à l’Art et la culture) (2010), “La traversée du genocide (2012)” , "20 ans de mémoire" (2014), "20 ans plus tard" (2017).

Iyi filime iteganyijwe kwerekanwa bwa mbere tariki ya 7 Mata 2020 iciye ku mirongo (Plateforme za Ibuka-Suisse- Online).

Facebook: https://www.facebook.com/memoire.ibukasuisse Twitter: https://twitter.com/ibukasuisse

Instagram: https://instagram.com/ibuka_suisse?igshid=1svuna4eosxky

Izanagaragara ku mirongo (plateforme) ya IGIHE ndetse n‘abandi bose bifuza kuyikoresha mu gihe cyo Kwibuka26 biroroshye kuyibona.

Kureba agace kamamaza iyi filime kuri Youtube: Kanda hano

Diane Uwineza, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi watanze ubuhamya muri Filimi 'Ma revanche'
Karirima Ngarambe wakoze iyi filimi (Réalisateur) ubwo yaganiraga na Diane Uwineza, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agatanga ubuhamya muri Filime 'Ma revanche'
Karirima Ngarambe Aimable wakoze iyi filime
Aline Benishya-Serraz, inzobere mu buvuzi bw‘indwara zo mu mutwe (Psychologue Clinicienne – Thérapeute ), yemeza ko ikorwa ry’iyo filime ari umukoro utuma umuntu yibaza uko abarokotse babayeho nyuma yo kwicirwa ababo n’aho bakura imbaraga zo gukomeza kubaho

Amafoto: Sebahire Séverin [Sunday]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .