00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zakoranye umuganda n’abaturage i Cabo Delgado

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 10:31
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu, Ingabo z’u Rwanda zifatanije n’iza Mozambique hamwe n’abaturage bakoze igikorwa cy’umuganda mu Mujyi wa Palma mu ntara ya Cabo Delgado.

Umuganda wari ugamije gusukura imihanda mu mujyi wa Palma ndetse no kwimakaza umuco w’ubufatanye mu kubaka igihugu. Ni igikorwa cyitabiriwe cyane n’abaturage bari kumwe n’abayobozi n’inzego z’umutekano.

Ni igikorwa kandi cyatangije n’ingabo z’u Rwanda hagamijwe guhuriza hamwe abaturage n’abayobozi mu kwishakamo ibisubizo byo kubungabunga amahoro n’umutekano n’iterambere, muri aka gace kamaze igihe kayogojwe n’imitwe y’iterabwoba.

Uyu muganda witabiriwe n’abaturage 4,000 bo mu Mujyi wa Palma, abayobozi batandukanye harimo Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibikorwa remezo muri Palma, Martins Egidis Nkamate.

Hakozwe isuku y’umuhanda munini, imihanda mito ndetse banasibura imiferege itwara amazi ku birometero bitatu mu Mujyi wa Palma.

Martins Egidis Nkamate yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bikorwa byo gufasha Mozambique mu kugarura umutekano n’amahoro ndetse no gutangiza iki gikorwa cy’umuganda.

Yasabye abaturage kugishyikira igikorwa cy’Umuganda, yizeza ko bakazakomeza kuwitabira.

Ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique muri Nyakanga uyu mwaka aho zagiye gufasha iz’icyo gihugu, guhashya imitwe y’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado. Kugeza ubu ibice byinshi byari byarigaruriwe n’ibyihebe bimaze gusubizwa mu maboko ya Leta.

Abaturage n'ingabo bafatanyije gusukura umujyi wa Palma wari umaze igihe wibasiwe n'imitwe y'iterabwoba
Umuganda ni igikorwa cy'ubusabane n'ubufatanye cyabaye umuco mu iterambere ry'u Rwanda
Ubuyobozi bwa Palma bwiyemeje gukomeza gushishikariza abaturage gukora umuganda
Abaturage n'ingabo basukuye umujyi wa Palma, baharura imihanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .