Ni nyuma y’amasiganwa yatangiye muri Mata aho yagiye akinirwa mu bice bitandukanye, ahanini agamije gutegura ikipe izaba ihagarariye u Rwanda muri Tour du Rwanda izatangira kuva tariki ya 15 kugeza 22 Ugushyingo 2015.
Bosco Nsengimana wanegukanye agace ka nyuma k’iri rushanwa ko kuva i Rubavu kugera i Kigali ahari intera y’ibirometero 165 niwe wanatowe nk’umukinnyi mwiza mu bari munsi y’imyaka 23 ndetse anegukana irushanwa ryose muri rusange.
Mu ijambo rye uwari ahagarariye Cogebaque umuterankunga w’iri siganwa ndetse na Tour du Rwanda, Bizimana Vianney, yavuze ko bishimira urwego umukino w’amagare umaze kugeraho mu Rwanda ndetse ko bazakomeza gukorana n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare no mu bikorwa biri imbere.
Yagize ati: "Turishimye cyane kuko akazi kakozwe ni kenshi kandi ni ako kwishimira. Umukino w’amagare kuri ubu niwo mukino ukunzwe mu gihugu kandi biragaragara no ku bantu baba baje kuyareba ku mihanda. Tuzakomza gukorana na Ferwacy kandi Cogebanque izaba iri muri Tour du Rwanda. Tumaze imyaka itatu dukorana n’ubu ntakizatubuza gukomeza kubatera inkunga.”
Amafoto: Bizimana Jean



















TANGA IGITEKEREZO