Karongi: Abantu 65 bafashwe basengera hamwe, bavuga ko Coronavirus ari ibyanditswe biri gusohora

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Mata 2020 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Abantu 65 bo mu Karere ka Karongi, umurenge wa Rubengera mu Kagari ka Kabirizi bafashwe kuri uyu wa Gatandatu bari gusengera mu rugo rw’umuturage, barenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo hirindwa Coronavirus.

Abo baturage bivugwa ko ari abo mu idini ryiyise ‘Abadivantiste bakijijwe’ biyomoye ku idini y’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.

Meya w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yemereye IGIHE ko abo baturage bafashwe, nyuma yo kugaragaza ko badasobanukiwe neza impamvu y’amabwiriza yo kuguma mu rugo.

Yagize ati “Amabwiriza bari bayazi, nabo ubwabo barabyemera kuko bavugaga ko indi minsi yose bayubahiriza ariko ko ku isabato bagomba gukomeza guterana kuko biri muri Bibiliya.”

Idini ry’abo baturage ntabwo ryemewe n’amategeko nubwo bo bavuga ko bamaze igihe baterana.

Meya Mukarutesi yavuze ko babanje kugira inama bababwira ko ibyo barimo bitemewe, bagakomeza kwinangira bavuga ko Coronavirus ari ibyanditswe biri gusohora, bityo hakwiriye amasengesho.

Ati “Twabanje kubagira inama, tubibutsa amabwiriza bavuga ko nabo bayazi. Ntibanahakana ko batazi ikibazo kiriho gusa basobanura ko ari ibyanditswe biri gusohora. Bakavuga ko ari nayo mpamvu bagomba gusenga cyane kugira ngo iki cyorezo gishobore kurangira.”

Yongeyeho ati “Twakomeje kubigisha twumvise ko batarabyumva neza tubajyana ahantu hamwe mu kigo ngororamuco ngo tubanze tubaganirize neza nabo amabwiriza abacengere.”

Bajyanywe mu kigo (Transit Center) cya Mwendo mu Karere ka Karongi, ngo nibamara gusobanukirwa amabwiriza yo kwirinda coronavirus bazarekurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .