Kwibuka26: Uburyo Mutabazi wakinaga Basketball yaciye mu rihumye Col Bagosora wari wategetse ko araswa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 9 Mata 2020 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Izina Col Théoneste Bagosora rizwi na buri wese uzi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ni umwe mu bafatwa nk’abacurabwenge bayo.

Nyuma ya tariki 6 Mata 1994, Col Bagosora ni we wari umuyobozi mukuru watangaga amabwiriza ku banyapolitiki n’abasirikare. Yakoresheje inama nyinshi zatangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi.

Mutabazi Martin warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu bahuye n’akaga k’ubugome bwa Col Bagasora.

Mutabazi ubu atuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro. Ku myaka 57 afite uyu munsi, avuga ko aho yavukiye ariho agituye, bivuze ko yahaboneye byinshi.

Mu kiganiro na IGIHE, Mutabazi ubu ufite abana bane n’umugore, agaragaza byinshi ku nzira ikomeye yanyuzemo, n’uburyo yari agiye kuraswa na Col Bagosora mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe.

Uburyo yaje kuba umukinnyi mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe

Mu 1982 Mutabazi wari ufite imyaka 17 gusa, avuga ko yakundaga kujya mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe hafi y’aho bari batuye, akajya kureba abahakiniraga Basketball.

Avuga ko nyuma hari abakinnyi babiri bakinaga mu Ikipe ya Gisirikare yitwaga ‘OKAPI’ baje kurwara kandi shampiyona ikomeje, abayiyoboraga bahitamo kumwiyambaza ngo azibe icyuho.

Ati “Kuva icyo gihe nibwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangiye kumpa umwanya ndakina, bakajya bambwira ko niyo ntatsinda ariko byibuze nabuza abatsinda gutsinda. Bakomeje kujya bansuzugura ariko mu gihe bampaye umupira bakabona ndatsinze, kuva uwo munsi ntibongeye kundekura ahubwo bahise bemera kumpa akazi.”

Mutabazi avuga ko kubera ivangura Abatutsi bakorerwaga, yaje guhura n’akaga ubwo hazaga umugabo wari mwene wabo na Habyarimana, akavuga ko adashaka ko yongera kumubona mu Kigo cya Kanombe cyane ko yamwitaga icyitso cy’Inkotanyi.

Ibi byatumye Mutabazi yiyambaza uwari umuyobozi w’ikipe ya ‘OKAPI’ wakomokaga i Byumba, amubwira ikibazo yahuye nacyo. Uyu muyobozi ngo yaje kumubwira ko atagomba kugira ubwoba ko yakomeza akajya akina.

Uko Col Bagosora yategetse ko baraswa

Mutabazi avuga ko ubwo Inkotanyi zateraga mu 1990 zigamije kubohora Abanyarwanda, ubutegetsi bwa Habyarimana bwakomeje gutoteza Abatutsi bukomeza no gukaza imyitozo bwahaga imitwe irimo Interahamwe.

Mutabazi yavuze ko yari agiye kuraswa na Bagosora ashinjwa kuba icyitso, Imana igakinga ukuboko

Avuga ko nubwo yari akiri muto yajyaga abona Interahamwe zihabwa imyitozo n’abasirikare nk’ahitwa i Nyandungu, kuri 12 n’ahandi.

Kuva icyo gihe Abatutsi bari mu kazi batangiye kwirukanwa abandi barakubitwa, ndetse babuzwa no kujya bava mu ngo batabiherewe uburenganzira.

Mutabazi avuga ko ibintu byakomeje kuba bibi, byaje no gutuma Col Bagosora wayobora Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, ahamagaza abakinnyi bose bakinaga muri OKAPI akabakoraho iperereza.

Ati “Yahamagaragara buri mukinnyi akamujyana mu biro bye, akamubaza ibibazo bitandukanye. Nibuka ubwo namugeraga imbere yatangiye kumbaza ngo, nta muryango mfite mu mahanga, ni bande b’iwanyu baba hanze y’u Rwanda, muzehe icyo akora… ambaza niba ntarajya mu mahanga n’ibindi, ariko mubwira ko byose ntabizi.”

Mutabazi avuga ko buri muntu Col Bagosora yahamagaraga yamwakaga indangamuntu ye, yasanga iriho ‘Umututsi’ agahita ayica.

Ati “Icyo gihe Abahutu yarababwiye ngo musubire mu kazi, Abatutsi ahita atwirukama. Kimwe n’Abatutsi twakinanaga, mu gusohoka Col Bagosora yabwiye abasirikare ngo baturase, twagize Imana kuko ubwo yabivugaga twasohotse twiruka mu kigo, abasirikare baje kumenya ko Bagosora yategetse ko baturasa twamaze kugera mu Kajagari, ni uko twamucitse.”

Yavuze ko Col Bagasora yari umuntu uteye ubwoba cyane ku buryo mu kigo iyo wakoraga ikintu adashaka, yabaga yanakurasa.

Guhera mu 1993, Bagosora ni we wavuze ko agiye gutegura “Imperuka y’Abatutsi”. Yagize uruhare kandi mu gutanga intwaro ku Nterahamwe, anayobora imyitozo zahabwaga.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwamukatiye igifungo cya burundu, ariko mu 2011 aza kugabanyirizwa igihano kiba imyaka 35.

Mutabazi yabwiye IGIHE ko yakomeje guhigwa n’abasirikare bamushinja ko ngo yababeshye ko aje kubakinira kandi yaraje kubaneka.

Yaje kugenda afatwa mu byitso ndetse bigera aho bashaka kumwica ariko ntibyakorwa kugeza ahunze agace yari atuyemo, aza no kugira amahirwe arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kurokoka, Mutabazi ubu ahagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyarugunga. Mu butumwa bwe yasabye abarokotse Jenoside gukomeza kwihangana bagakurikiza amabwiriza leta ibasaba, bagakomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus kiriho muri iyi minsi, bakanishimira ko bafite leta ibakunda.

Mutabazi ko Col Bagosora yangaga Abatutsi mu buryo bukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .