Miliyoni 38.6 z’abanyamerika bagaragaje ko babuze akazi kubera coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Nubwo ibikorwa by’ubucuruzi byatangiye gufungurwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, miliyoni 2.4 z’abanyamerika biyandikishije bagaragaza ko nta kazi bafite, bituma umubare w’abamaze kwiyandikisha basaba gufashwa wiyongera.

Mu byumweru icyenda bishize, miliyoni 38.6 z’abanyamerika bari bafite akazi, biyandikishikishije bagaragza ko bagatakaje basaba guhabwa ubufasha, bikaba bivuze ko umwe mu banyamerika bagejeje igihe cyo gukora ari umushomeri.

Icyakora, VOA yatangaje ko umubare w’abadafite akazi biyandikishije mu cyumweru gishize ari wo muto guhera muri Werurwe ubwo ubucuruzi bwafungaga imiryango hirindwa icyorezo cya coronavirus.

Leta zimwe na zimwe muri Amerika zatangiye gufungura bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi, bikaba byitezwe ko bizagabanya umubare w’abagaragaza ko batakaje akazi.

Inzego zishinzwe ubukungu muri Amerika ziherutse gutangaza ko ibura ry’akazi rizakomeza kugeza muri Kamena uyu mwaka, gusa hari icyizere ko miliyari ebyiri z’amadolari Inteko na Perezida Donald Trump baherutse kwemeza azafasha mu kuzahura ubukungu, abantu benshi bakabona imirimo.

Hari abasesenguzi mu bukungu bavuga ko ingaruka za coronavirus ku bukungu bwa Amerika zishobora kugeza mu 2021, aho abazaba badafite akazi bashobora kugera ku 9.5%.

Muri Mata uyu mwaka abayobozi bavugaga ko ubushomeri buri kuri 14.7 % ariko bamwe mu bayobozi bavugaga ko bushobora kugera kuri 25 % mu minsi iri imbere.

Abasaga miliyoni 38 muri Amerika bagaragaje ko babuze akazi kubera coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .