00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yavanye mu mirimo Nsengiyumva wari Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 27 October 2015 saa 11:16
Yasuwe :

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavanye ku mirimo Nsengiyumva Albert wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi wari ushinzwe amasomo y’ubumenyingiro.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Kagame yakuye mu mirimo ye Nsengiyumva ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Nsegiyumva yarahiriye uyu mwanya yakuweho tariki ya 18 Kanama 2014 mu muhango w’irahira ry’aba Minisitiri, Abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi bayobozi.

Yabaye Minisitiri w’Ibikorwaremezo umwanya yavuyeho asimburwa na Prof Silas Lwakabamba.

Ku wa Mbere tariki 25 Gashyantare 2013, nibwo Albert Nsengiyumva yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro.

Nsengiyumva Albert yagiye kuri uyu mwanya yakuweho tariki ya 18 Kanama 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages