Pakistan: Indege yari itwaye abagenzi bagera ku ijana yahanutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Indege ya sosiyete Pakistan International Airlines (PIA) yari ivuye mu mujyi wa Lohore yerekeza mu mujyi wa Karachi yakoze impanuka igiye kugwa ku kibuga cy’indege.

Birakekwa ko abagenzi bose bari bayirimo bahasize ubuzima, nubwo imibare nyayo y’abahitanywe n’iyo mpanuka itaratangazwa.

Inzego zishinzwe iby’ingendo z’indege zatangaje ko iyo ndege yari irimo abagenzi 99 n’abakozi umunani bo mu ndege.

Iyo ndege yahanutse igiye kugwa yangiza inzu z’abaturage zari ziri hafi y’aho yaguye.

Ibikorwa by’ubutabazi byatangiye ngo hashakishwe niba hari abakirimo umwuka batabarwe.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwotsi mwinshi uzamuka aho iyo ndege yaguye.

Iyi ndege bivugwa ko ishobora kuba yahitanye abari bayirimo bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .