Pasiteri Gregg Schoof wayoboraga Radiyo Ubuntu Butangaje yirukanywe mu Rwanda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 8 Ukwakira 2019 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Mbere mu masaha y’umugoroba, Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwirukanye , Gregg Schoof Brian Umunyamerika wari umuyobozi wa radiyo Ubuntu Butangaje (Amazing Grace) nyuma yo kuba mu gihugu nta byangombwa byemewe afite.

Ibi byabaye nyuma y’aho ku wa Mbere mu gitondo, Gregg Schoof Brian atawe muri yombi na polisi ashinjwa gukora inama binyuranye n’amategeko.

Iri tabwa muri yombi ryabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali hafi ya Sitade Amahoro, ayo yari yateguye ikiganiro n’abanyamakuru mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi byose byabaye nyuma y’aho muri Gicurasi uyu mwaka, Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ikirego Umuyobozi wa Radio Amazing Grace, Gregg Schoof, yari yarezemo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Schoof yagiye mu nkiko nyuma y’uko muri Mata umwaka ushize RURA yakuye ku murongo Radio Amazing Grace ubwo yasabwaga gusaba imbabazi abayikurikirana ntibikore.

Iyi radiyo izwi mu Kinyarwanda nk’Ubuntu Butangaje, yagiye ku gitutu gikomeye ubwo muri Gashyantare 2018, Pasiteri Niyibikora Nicholas yayivugiragaho amagambo yigisha ko umugore ari umuntu mubi muri sosiyete, agendeye ku mateka ya kera, aho yamugereranyaga na satani

Ikinyamakuru The New Times cyavuze ko kuri uyu wa mbere ubwo yatabwaga muri yombi, Schoof yarimo akwirakwiza inyandiko zigenewe abanyamakuru kandi akabikorera ku muhanda, nyuma y’aho abujijwe gukorera inama aho yari yateganyije.

Muri izi nyandiko za Schoof, yagendaga agerageza kumvisha itangazamakuru n’abaturage ko guverinoma y’u Rwanda yabujije uburenganzira amadini.

Hari aho yavugaga ko Guverinoma y’u Rwanda “Yafashe inzira yo kurwanya Imana biciye mu bikorwa byo gufunga insengero.”

Yagiye kandi anenga ko amashuri yigisha ibijyanye n’imyororokere, no kuba guverinoma ngo yaragiye yoroshya gukuramo inda, akavuga ko “Guverinoma irimo kugerageza kohereza abantu kwa satani.”

Hari aho ashinja RMC kuba ngo barabeshye ko radiyo ye ifite amateka y’urwango.

Schoof yaje kubuzwa gukora inama mu kabari yari yateguye kuri uyu wa Mbere, nyuma y’aho ba nyirako basanze adafite ibyangombwa bimwerera gukora inama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko nyuma y’aho Schoof abujijwe gukora iyi nama, yahisemo kujya ku muhanda mu buryo butemewe, ibintu byatumye haza abaturage benshi gushungera.

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ruvuga ko uretse kuba yakoze ibi bitubahirije amategeko, ahubwo yananyuranije n’amabwiriza yari afite yo kuba mu Rwanda. Ni nyuma y’aho asabwe ko icyangombwa cye cyo gukorera mu Rwanda cyongererwa agaciro ariko ntabyubahirize.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu, Lt.Col Gatarayiha Regis yagize ati “Gregory Schoof Brian yasubijwe mu gihugu cye nk’umuntu utemerewe kuba hano.”

Yavuze ko Schoof yasabye ko icyangombwa cye cyo gukora cyongerwa agaciro ariko basanga yarabikoze mu buryo butubahirije amategeko.

Gatarayiha yavuze ko uyu mugabo yabwiwe ko impamvu mbere bari baramuhaye icyangombwa ari uko yari afite ubuvugabutumwa ndetse akagira na radiyo, ariko kugeza ubu ibi byose bikaba byarafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza yo mu gihugu.

Urusengero rwe narwo rwafunze imiryango nk’izindi zose mu gihugu zitari zubahirije ibisabwa, harimo gukumira urusaku.

Gatarayiha yagize ati “Icyangombwa cye cyarangiye muri Nyakanga 2019, kuba yaragumye hano yavugaga ko ari ukubera ko arimo kwitegura gusubirayo muri Amerika, kuba rero yari yatangiye kugaragara mu bikorwa bihungabanya ituze ry’igihugu, ibyo byo ntabwo biri mu byo yagombaga kwitegura ngo abone kugenda.”

Yavuze ko kuba yavanwe mu gihugu binagendanye n’itegeko rigena abinjira n’abasohoka rya Repubulika y’u Rwanda.

Hagati aho urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda, RMC rwasohoye itangazo ribeshyuza amakuru yatanzwe na Schoof ko yarenganye ubwo yafungirwaga radiyo.

RMC ivuga ko tariki 15 Mata 2014, urwego rushinzwe imyitwarire muri iki kigo rwasuzumye ikiganiro cyitwaga Bibiliya na Qur’an’ cyacaga kuri iyi radiyo, ubuyobozi bwayo bukabwirwa ko kitubahirije amahame y’itangazamakuru bityo gikwiye guhagarikwa, ubuyobozi bwa radiyo bwo buvunira ibiti mu matwi.

Iki kibazo cyongeye kugaragazwa tariki 17 Ukuboza 2015 n’ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Rwanda, bwavugaga kuri iki kiganiro ‘Bibiliya na Qur’an’ kuko ngo cyatezaga amagambo y’urwango mu myemerere ya kisilamu.

Tariki 28 Werurwe 2017 nabwo RMC ngo yongeye kwihanangiriza iyi radiyo gusa ntihagira igikorwa.

Tariki 2 Ukuboza 2017 RMC yagenzuye iki kiganiro isanga ko kibangamiye imyemereye y’amadini ndetse bikaba binyuranye n’amahame y’itangazamakuru.

Tariki 7 Ukuboza 207 nibwo RMC yategetse ko iki kiganiro gihagarikwa.

Tariki 6 Gashyantare 2018 inzego z’abagore zirimo Pro-Femmes Twese Hamwe na ARFEM nazo zamaganye uyu muvugabutumwa ndetse zinanega radiyo ubuntu butangaje.

RMC yatangaje ko nyuma yaje kugenzura isanga iyi radiyo itaragiraga umuyobozi ugenzura ibiganiro byagombaga guhita, ibi byatumye ihagarikwa amezi atatu ngo ibanze yubahirize ibyo yasabwaga,ikanasaba imbabazi ku mvugo zisesereza abagore mu masaha 48, gusa ibi byose nta na kimwe cyakozwe.

Pasiteri Gregg Schoof wayoboraga Radiyo Ubuntu Butangaje yirukanywe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .