Iyi nama iteganyijwe ku wa 18 Gicurasi 2021, yateguwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, ahazaganirwa ku ngingo zigaruka ku kongera kuzahura ubukungu mu bihugu bya Afurika nyuma yo kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Élysée bitangaza ko mu bandi bakuru b’ihihugu bya Afurika bazitabira iyi nama harimo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi na Alassane Dramane Ouattara wa Cote d’Ivoire.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko muri iyi nama ariho biteganyijwe ko Guverinoma y’u Bufaransa izatanga inkunga y’ibikoresho byo gukomeza guhangana na Covid-19 mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Umugabane wa Afurika ni umwe mu itaribasiwe cyane na Coronavirus ugereranyije n’indi ariko ingaruka zacyo zagize ingaruka cyane ku mibereho n’ubukungu bw’abatuye uwo mugabane, dore ko ku bijyanye n’ubucuruzi ucungire ku bindi bihugu by’amahanga.
Ku mugabane wa Afurika, abantu basaga miliyoni 4.2 nibo bamaze kwandura Coronavirus barimo miliyoni 3.8 bakize n’ibihumbi 114 bapfuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!