Rurageretse hagati ya Kylie Jenner na Forbes nyuma y’inkuru y’uko yabeshye ko atunze arenga miliyari y’amadolari

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Kamena 2020 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Forbes izwiho gukora intonde ziganjemo izigaragaza umutungo ibyamamare bitunze yavumbuye ko Kylie Kristen Jenner wo mu muryango wa Kim Kardashian, yayibeshye agatuma imushyira mu bantu batunze Miliyari atari byo.

Mu 2018 nibwo Forbes yari yatangaje ko uyu mukobwa yinjiye mu batunze miliyari y’amadorali ya Amerika yakuye mu mutungo wa sosiyete ye ikora amavuta n’ibindi birungo by’umubiri yitwa Kylie Cosmetics.

Mu mpera z’icyumweru gishize, iki kinyamakuru cyashyize hanze inkuru kigaragaza ko Kylie Jenner yabeshye ku bijyanye n’umutungo we.

Iki kinyamakuru ngo kijya kwemeza ko uyu mukobwa atunze miliyari y’amadorali, byaturutse ku butumire bw’umuryango we iki kinyamakuru cyahawe, icyo gihe ngo uyu muryango watanze impapuro zose zijyanye n’urwunguko rwa Klylie Jenner buri mwaka guhera mu 2016 kugeza mu 2018 rwari ruri hagati ya miliyoni $307 kugeza ku $360.

Ubu, Forbes yagaragaje ko imibare nyayo y’urwunguko rwa Jenner ari miliyoni $125 mu 2018 miliyoni $177 mu 2017 ariko ntiyigeze itangaza imibare yo mu 2016, ariko yatangaje ko iyo bari batanze mbere Kylie Jenner yari yashyizemo gukabya cyane.

Iki kinyamakuru cyavuze ko ababaruramari ba Kylie Jenner bahimbye imibare itari yo ijyanye n’imisoro, gitangaza ko uyu mukobwa ubukungu bwe nibura bubarirwa muri miliyoni $900.

Forbes yatangaje ko uyu mukobwa yashatse guca iya bugufi kugira ngo agaragaze ko yabaye umumiliyarideri akiri umwana dore ko afite imyaka 22.

Nyuma y’iyi nkuru ya Forbes, umunyamategeko wa Kylie Jenner, Michael Kump, yabwiye TMZ ko bari gusaba Forbes gusiba inkuru banditse ndetse bakanisegura kuko batangaje ibinyoma.

Kylie Jenner we yagaye Forbes cyane, ati “Nari nziko Forbes ari urubuga rwo kwizerwa kandi ruzwi gusa ibyo ndi kubona byose ni umubare w’ibitekerezo bidahwitse n’ibitekerezo bidafite gihamya. Ntabwo nigeze nsaba gukorerwa inkuru iyo ariyo yose cyangwa ngo ngerageze kubeshya.”

Yakomeje avuga ko ibyavuzwe byo guhimbahimba impapuro zijyanye n’uburyo yishyuramo umusoro atari byo. Akomeza avuga ko n’ubwo bamubeshyeye nta kibazo kuko ari umunyamugisha kurusha imyaka afite.

Kylie Jenner umwaka ushize yagurishije 51% bya Kylie Cosmetics kuri sosiyete ya Coty Inc. yubatse izina mu bijyanye n’ibirungo by’ubwiza.

Kylie Jenner yavuze ko ibyavuzwe byo guhimbahimba impapuro zijyanye n’uburyo yishyuramo umusoro atari byo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .