Minisitiri w’Ubunanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rugiye kogera gusubira mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (CEEAC/ Communauté Économique des Etats de l’ Afrique Centrale).
Nk’uko tubikesha les Echo.fr, Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gusubira muri uyu murango ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira mu nama yabereye i Loango, umujyi wo mu Majyepfo ya Congo Brazzaville uherereye mu bilometero 15 uvuye mu Murwa Mukuru w’Ubucuruzi, Pointe-Noire.
Uyu muryango washinzwe mu mwaka wa1984 wari ugizwe n’ibihugu 10 birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Équatoriale, Congo Brazzaville, Sao Tomé Principe na Tchad; bimwe muri byo byabaye Ubukoloni bw’u Bufaransa bikaba binakoresha ururimi rw’Igifaransa.
U Rwanda rugiye gusubira muri uyu muryango nyuma y’aho mu mwaka wa 2007 rwari rwikuyemo bivugwa ko rutabashije kugendera ku mahame ya politiki, ay’ubukungu, ubucuruzi n’andi agenga uyu muryango kubera rwari rugihanganye n’urugendo rwo kwiyubaka.

Icyo gihe u Rwanda rwabashije kwiyunga ku Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC/East African Community).
Mushikiwabo yagize ati “Gukorana n’uyu muryango byahagaritswe kuko guhera mu mwaka wa 1994 u Rwanda cyari igihugu kicyiyubaka. Mbese, twatekereje ko tutashoboraga gutanga umusanzu muri CEEAC mu buryo bukwiriye.”
Yakomeje agira ati “ Ariko ubu u Rwanda ni igihugu kitakibaswe n’amateka mabi (ya Jenoside yakorewe Abatutsi), rwabashije kwigira kandi rwiteguye gutanga umusanzu muri CEEAC; mu nama y’ubutaha itegerejwe mu byumweru bike biri imbere, u Rwanda ruzatangaza ko rusubiye muri uyu muryango.”
Mushikiwabo yari yatumiwe muri iyi nama mu rwego rwo gutanga ibitekerezo mu bahagarariye ibihugu umunani by’uyu muryango bari bahujwe na gahunda z’ibya gisirikare.
Kuri ubu, nyuma ya EAC u Rwanda ruri mu Muryango w’Ubucuruzi w’bihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA), n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CEPGL).
TANGA IGITEKEREZO