U Rwanda rwashyizwe mu bihugu abaturage babyo bemerewe kwinjira mu Bwongereza batagiye mu kato

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bemerewe kujya mu Bwongereza ntibabanze guhabwa akato k’iminsi 14. Ni ikimenyetso cy’imbaraga nyinshi u Rwanda rwagaragaje ku guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas yavuze ko ari inkuru nziza kuba abanyarwanda bemerewe kwjinira mu Bwongereza badashyizwe mu kato.

Yagize ati “Nshimishijwe n’uko uyu munsi u Rwanda rwagiye ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bemerewe kwinjira mu Bwongereza. Bivuze ko niba uvuye mu Rwanda ujya mu Bwongereza, Ireland y’Amajyaruguru cyangwa muri Pays de Galles bitakiri ngombwa kwishyira mu kato k’iminsi 14.”

Ambasaderi Lomas yavuze ko icyo cyemezo kizatangira kubahirizwa kuwa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo.

Iki cyemezo cyafashwe n’u Bwongereza ku nama zatanzwe n’abayobozi bashinzwe ubuzima, nyuma yo gukora ubushakashatsi bw’abahanga.

Ambasaderi Lomas yavuze ko “Ibi bigaragaza uburyo bwihariye u Rwanda rwakoresheje mu guhangana n’icyorezo. U Rwanda rukwiriye kwishimira uko rwahanganye nacyo kandi twishimiye uko twarubaye hafi muri ibi bikomeye. Ndakeka ko iyi ari inkuru nziza ku banyarwanda n’Abongereza bashakaga gukora ingendo mu guteza imbere ubucuruzi.”

U Rwanda kandi ruracyari ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bemerewe kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera uburyo rwagaragaje mu guhangana n’icyorezo.

U Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye mu kwirinda icyorezo haba mu gutahura abahuye n’abanduye, gupima, ubugenzuzi, ubukangurambaga n’ibindi bigamije kurinda abaturage Coronavirus.

Ambasaderi Jo Lomas yishimiye ko abanyarwanda bemerewe kujya mu Bwongereza bitabaye ngombwa ko bashyirwa mu kato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .