Ubuhamya bw’umwe mu bakobwa babyaye imburagihe, bafashwa na Miss Umwiza na Yasipi Casmir

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Hashize amezi asaga atandatu Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020, afatanyije na Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere muri iri rushanwa mu 2019 batangiye umushinga wo gufasha abakobwa babyariye iwabo batarageza imyaka y’ubukure.

Ni umushinga mugari ugamije gufasha aba bakobwa kwiteza imbere mu buryo butandukanye, uzazenguruka mu gihugu hose.

Abo bakobwa bazafashwa kwihangira imirimo ndetse borozwe inkwavu, ku bufatanye n’umuryango witwa All Trust Consult ufasha abategarurgori n’abandi biganjemo urubyiruko kwiteza imbere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, aba bakobwa bavuze ko bishyize hamwe kugira ngo bagire uruhare mu gufasha abakobwa baterwa inda, bagatereranwa n’imiryango icyizere cy’ubuzima kigasubira hasi.

Aba bakobwa bavuga ko bagiye bahura n’imbogamizi kuva batangira uyu mushinga zirimo n’icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa bagombaga gukora, ariko ko babisubukuye bahereye mu Karere ka Karongi aho boroje inkwavu itsinda ry’abangavu batewe inda.

Bombi batangije umuryango bise ‘Ntitubahane Initiative’, ufite intego yo kwigisha abangavu batewe inda, kubafasha kwisanga muri sosiyete, kongera kugira icyizere cy’ubuzima no gufashwa kubona icyo bakora kugira ngo biteze imbere.

Bagiye bakorera ubuvugizi abangavu batewe inda babarizwa mu Mirenge itandukanye bagafashwa, ndetse bafite intego yo guhindurira ubuzima abangavu batewe inda kugira ngo badakomeza kugaragara nk’aho ari ikibazo muri sosiyete.

Ubuhamya bw’umwe mu bakobwa bari gufashwa n’aba bakobwa …

Umukobwa ufite imyaka 17, ukomoka mu karere ka Kamonyi ni umwe mu bafashijwe. Yacikirije amashuri nyuma aza gushukwa n’umusore, amutera inda arangije aramwihakana.

Ati “Nize amashuri abanza ngeze mu mwaka wa gatandatu, iwacu bambwira ko ngomba guhagarika amashuri musaza wanjye akaba ariwe ukomeza kwiga kuko ubushobozi bwari buke.”

Akomeza avuga ko nyuma yo guhagarika amashuri ubuzima bwamugoye agatangira gufasha ababyeyi mu turimo two mu rugo. Nyuma yaje guhura n’umusore amushukisha utuntu dutandukanye amaze kumutera inda aramwihakana.

Ati “Nyuma yo guhagarika amashuri nahuye n’umusore twari duturanye, ambwira uburyo azansubiza mu ishuri. Amezi atandatu ashize tumenyanye twaje gukundana, akajya ampa buri kimwe cyose ndetse akambwira ko nyuma yo kurangiza kwiga tuzabana.”

Yakomeje avuga ko baje kuryamana, akamutera inda, yarangiza akamwigarika. Amubwira ko nadakuramo iyo nda azamwica ndetse n’uwo mwana.

Yabiganirije nyina abura icyo yakora. Nyina yabibwiye se w’uyu mukobwa, biramurakaza.

Agira inama abakobwa bataratwara yo kwirinda no kwifata, bagahagarara ku ndangagaciro zabo. Ati “N’aho ubuzima bwaba bugoye ejo bizagenda neza.”

Miss Phionah na Miss Yasipi batangije ‘Ntitubahane Initiative’ muri Gashyantare 2020 itangirana n’abakobwa babyaye batarageza imyaka y’ubukure bagera kuri 40 bo mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro. Bahuguwe ku mirimo itandukanye batangira kwikorera biteza imbere.

Bafite intego yo gushyiraho ba ambasaderi batandukanye ba ‘Ntitubahane Initiative’ mu Mirenge itandukanye y’u Rwanda. Ndetse barashaka ko bazagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abana bavutse kuri aba bakobwa batewe inda.

‘Ntitubahane Initiative’ yakira abakobwa bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, abazajya bageza imyaka 30 y’amavuko bazajya bashyirwa mu muryango wiswe ‘Nyina w’umuntu’ aho bazajya bahugura abandi batewe inda.

Uyu mushinga watangiriye muri Karongi, uzakomereza muri Rwamagana, Kamonyi, Gicumbi, Bugesera n’ahandi.

Umwiza Phionah w’imyaka 19 uri mu batangije uyu mushinga atuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko. Yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburasirazuba yegukana ikamba ry’Igisonga cya Mbere muri iri rushanwa ry’ubwiza rya mbere mu Rwanda.

Amashuri yisumbuye yayasoreje mu Kigo cya King David Academy aho yize ibijyanye n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG).

Uwihirwe Yasipi Casmir we ni umukobwa w’imyaka 20 wasoje amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare, Ubugenge na Mudasobwa. Asanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali.

Ubusanzwe azwi cyane mu busizi ndetse yigeze gutsinda irushanwa rya ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ryabaye ku wa 27 Ukwakira 2018 ryahuzaga abahanga mu busizi baturutse mu mashuri yisumbuye n’abandi bayasoje mu gikorwa gitegurwa n’Umuryango wa TransPoesis.

Uwihirwe Yasipi Casmir yahuje imbaraga na mugenzi we mu mushinga wo gufasha abakobwa batewe inda imburagihe
Umwiza wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2020 ari mu batangiye umushinga wo gufasha abakobwa babyariye iwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .