Uko Karwanira yifatanyije na bagenzi be, bagatangira gukora ibikinisho n’imfashanyigisho mu mbaho

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Karwanira Ferdinand utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama yiyemeje kwegereza amarerero ibikinisho nkangurabwenge n’izindi mfashanyigisho zikoze mu mbaho zifashishwa mu kwigisha no gusobanurira abana neza.

Iyo usuye amarerero atandukanye hirya no hino mu gihugu, usanga bagifite ikibazo cy’ibikoresho bike byo kwigishirizaho, ahenshi uzasanga bakoresha ibishushanyo byo mu bitabo, ibishushanyije ku mpapuro n’ibindi byinshi bituruka hanze y’igihugu ariko bidahagije.

Ibi nibyo byatumye Karwanira wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama ayoboka ububaji atangira gukora imfashanyigisho n’ibikinisho nkangurabwenge by’abana yifashishije imbaho.

Ni umushinga amaze imyaka ibiri akora aho yashatse abandi babiri bamwiyungaho batangiza ibihumbi icumi none ubu bageze kuri miliyoni zirenga eshanu.

Mu byo bakora harimo udutebe tw’abana, ibishushanyo, amakarita, inyuguti n’ibindi byinshi bituma umwana asobanukirwa n’ibyo ari kwigishwa.

Igitekerezo ngo bakigize nyuma yaho babonye mu mashuri y’abana b’incuke hirya no hino bifashisha imfashanyigisho zikoze mu bipapuro bakabona zidahagije mu gutuma umwana amenya gusoma, kwandika, gushushanya n’ibindi.

Ngo bahise biyemeza gushakisha umuti w’iki kibazo basanga ari ugukora imfashanyigisho zo mu mbaho, izi ngo zifasha umwana mu kumva vuba ndetse ngo ntizinasaze vuba.

Karwanira yavuze ko mu ntego koperative yabo ifite ari uko mu myaka itanu iri imbere bazaba barabashije guhaza isoko ryose ry’amashuri ari muri Kayonza.

Karwanira Ferdinand avuga ko ibi bikinisho bishobora kwifashishwa ku nyigisho zose zirimo kubyandikaho, kubishushanyaho, kubyubaka n’ibindi byinshi bituma umwana asobanukirwa n’ibyo yiga mu buryo bumworoheye.

Ati “ Aho dutangiriye gukora izi mfashanyigisho zimaze gutanga umumaro munini mu marerero dukorana nayo, turifuza gukora byinshi kuburyo tuzabasha guhaza amashuri yose ari muri Kayonza.”

Abavuye i Wawa bahawe umwanya muri Koperative

Karwanira akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko bafite isoko rinini Koperative Umurava Carpentry bongeyemo abandi banyamuryango bituma Koperative yabo igira abanyamuryango 16 barimo umunani bavuye kugororerwa Iwawa bakanagira n’abandi bakozi 20 bakora bubyizi bose intego akaba ari ugukwirakwiza imfashanyigisho zikoze mu mbaho kugira ngo bafashe abana bato.

Akomeza agira ati “Mu bigaragara hari intambwe bamaze gutera mu buzima bwabo, turateganya ko n’abandi bazajya bava Iwawa tuzajya tuborohereza mu kwinjira muri koperative yacu kugira ngo dusenyere umugozi umwe.”

Ishimwe Cedric w’imyaka 26 y’amavuko akaba umwe mu bavuye Iwawa mu myaka ibiri ishize, avuga ko kuva yatangira gukora muri iyi Koperative yungukiyemo ibintu byinshi.

Ati “ Mfite umugore n’umwana umwe kandi mbatungisha amafaranga nkoreramo hano, twatangiye ubona abantu batabyumva neza ariko uko iminsi ishira bagenda babyumva kuburyo ubu mu kwezi amafaranga ari hagati y’ibihumbi 60 na 80 ntashobora kuyabura.”

Karwanira akomeza avuga ko mu ntego koperative yabo ifite ari uko mu myaka itanu iri imbere bazaba barabashije guhaza isoko ryose ry’amashuri ari muri Kayonza.

Ati “ Turashaka gukora cyane tukageza ku marerero yose yo mu Karere ka Kayonza ibikoresho bibafasha mu kwigisha abana bato bitabagoye nyuma tukabona no kubikwirakwiza hirya no hino mu gihugu.”

Koperative Umurava yatangiye gukora mu 2017 itangizwa n’urubyiruko rukomoka mu Murenge wa Nyamirama ikaba ifite intego zo gukwirakwiza imfashanyigisho zikoze mu mbaho mu marero atandukanye hirya no hino mu gihugu.

Karwanira Ferdinand avuga ko ibi bikinisho bishobora kwifashishwa ku nyigisho zose zirimo kubyandikaho, kubishushanyaho, kubyubaka n’ibindi byinshi bituma umwana asobanukirwa n’ibyo yiga mu buryo bumworoheye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza