Nyuma y’imyaka ine ikurikirana Abanyarwanda batandukanye begukana Tour du Rwanda, umwaka wa 2018 ukomeje kwandika andi mateka mashya yo kwiharira n’amarushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika nyuma ya Areruya Joseph watwaye La Tropicale Amissa Bongo na Tour de l’Espoir, Uwizeyimana nawe akaba yaregukanye Tour du Cameroun kuri iki Cyumweru.
Iyi kipe yari igizwe n’abakinnyi batandatu iyobowe n’Umutoza Sempoma Felix yagarutse i Kigali nyuma yo kwandika amateka, bakirwa n’Umuyobozi wa Ferwacy, Bayingana Aimable n’abafana benshi bari bavuye i Rubavu ahakomoka Uwizeyimana.
Aganira n’abanyamakuru, Uwizeyimana yavuze ko yari yagiye muri Cameroun adafite muri gahunda kuba ariwe wazegukana irushanwa ahubwo yumva ko azakorera abandi ariko abonye amahirwe yo kwambara umwenda w’umuhondo ayabyaza umusaruro.
Ati “Na mbere yo kujya muri Cameroun nari meze neza, muzi ko narimaze no kwegukana agace ka Rwanda Cycling Cup. Gusa intego yari ugushaka uko nakegukanamo nk’uduce tubiri noneho ngafasha bagenzi banjye. Ku gace ka gatanu nibwo nagerageje amahirwe ndabacika njyana na Hadi Janvier, ari nabwo naje kwambara umwenda w’umuhondo nshyiramo n’ibihe byinshi.”
Yongeyeho ati “Maze kwambara umwenda w’umuhondo, bagenzi banjye baramfashije cyane, turawugumana kandi twarishimye cyane kwegukana iri siganwa, bikaba bizanadufasha mu myiteguro tugiye gutangira ya Tour du Rwanda.”
Ukiniwabo Rene Jean Paul nawe witwaye neza ndetse akanegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bato, yavuze ko inararibonye amaze kugira na bagenzi be bakiri bato nka Munyaneza Didier, rizabafasha kuziba icyuho cyasizwe na ba Areruya Joseph, Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude bagiye gukina mu makipe yabigize umwuga mu Bufaransa.
Umutoza Sempoma yashimiye abakinnyi uko bitwaye by’umwihariko ashima uburyo Hadi Janvier wari umaze umwaka urenga adakina, ari kugenda agaruka mu bihe bye byiza ndetse akaba yizera ko muri Tour du Rwanda iteganyijwe muri Kanama, azaba ari umwe mu bakinnyi bakomeye cyane.
Abakinnyi batandatu bari bagize Team Rwanda yegukanye Tour du Cameroun
Hadi Janvier, Munyaneza Didier, Nsengimana Jean Bosco, Byukusenge Patrick, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Uwizeyimana Bonaventure bakaba bari kumwe n’umutoza Sempoma Felix; Umukanishi Karasira Theoneste n’umuganga Kayinamura Patrick.



















TANGA IGITEKEREZO