Zikomeje kubyara amahari muri RNC: Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada bahambirijwe burundu

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Mu bikorwa bidasiba byo gushwana, kwandagazanya no guterana hejuru mu muryango w’iterabwoba wa RNC, ibigezweho ni uko bamwe mu bayobozi bayo muri Canada birukanwe burundu, bashinjwa gukorera ku ruhande kugeza ubwo nta kimenyetso na gito kigaragaza ko bafite ubushake bwo guhinduka.

Mu birukanwe muri RNC harimo Simeon Ndwaniye wari Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor na Jean Paul Ntagara wari Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada akaba n’umubitsi wayo, wari uherutse guhagarikwa ashinjwa gufatira umutungo w’ihuriro.

Harimo kandi Achille Kamana wari komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada akaba n’umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau, na Tabitha Gwiza wari komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada n’umubitsi mu karere ka Windsor.

Uyu Gwiza ni mushiki wa Ben Rutabana, komiseri ushinzwe kongera ubushobozi muri RNC, uheruka kuburirwa irengero, bakaba abavandimwe ba Adeline Rwigara.

Umuzi w’ikibazo

Bijya gutangira, ubuyobozi bwa RNC bwahinjaga Umuhuzabikorwa wungirije akaba n’Umucungamutungo w’Intara ya Canada n’Akarere ka Ottawa- Gatineau, Jean Paul Ntagara, kugundira amafaranga agenewe ibikorwa byawo.

Ni ikibazo cyatumye hatumizwa inama ya Komite Nshingwabikorwa ya RNC muri Canada, yitabirwa n’abantu mbarwa bafata imyanzuro itarashimishije ba sebuja, ituma bahagarikwa by’agateganyo muri RNC.

Iyo nama yitabiriwe na Ndwaniye; Ntagara ; Kamana ari nawe wayoboye inama, hamwe na Gwiza. Nyamara umuhuzabikorwa w’intara ya Canada, Patrick Uwariraye yanze kwitabira iyo nama ntiyanatanga impamvu kimwe n’abandi bagize komite, ibintu byerekanaga ko harimo umwotsi ugomba kugaragaza umuriro mu minsi mike.

Iyo nama ubwayo yafashwe nk’itemewe, yanzuye igaragaza akajagari muri uyu mutwe, kugeza ubwo yasabye "umucungamutungo ku rwego rw’Isi ariwe Corneille Minani ndetse n’umunyamabanga ku rwego rw’Isi ariwe Gervais Condo, ko bakubaha ubwigenge bw’Intara ya Canada mu mikorere yayo. Igihe izagira ikibazo itabashije kwikemurira, izabitabaza nk ‘uko amategeko abiteganya."

Ni igikorwa cyarakaje abayobozi bakuru ba RNC, bahisemo guhagarika abo bantu uko ari bane, kubera ko Umuhuzabikorwa wa RNC, Nayigiziki Jérôme ndetse n’umuhuzabikorwa wa RNC muri Canada, Patrick Uwariraye, bavuze ko iyo nama yari itemewe kandi “inyuranyije n’amategeko, amabwiriza n’imyitwarire muri RNC”.

Byarangiye bahambirijwe

Mu ibaruwa y’Umuhuzabikorwa wa RNC, Jerome Nayigiziki, kuri iki Cyumweru yatangaje ko mu nama bakoze, basanze abo bayobozi bagomba kwirukanwa burundu.

Ndwaniye, Ntagara, Kamana na Gwiza bashinjwe ko mu ibaruwa bandikiye Nayigiziki ku wa 30 Ugushyingo 2019 basubiza uko bakiriye icyemezo cyo ku itariki ya 27 Ugushyingo kibahagarika by’agateganyo muri RNC, bahisemo kwigomeka ku buyobozi.

Nayigiziki yakomeje ati "Biragarara ko mwahisemo kudaha agaciro ibyo mwamenyeshejwe, ahubwo mukomeza urugendo rwo gukora ibyo mwishakiye bidafitiye inyungu ihuriro murimo mu rwego rw’ubuyobozi."

"Ibi bikaba bigaragara mu mwanzuro wanyu aho mugira muti ”Dushingiye kuri izo ngingo twabahaye, ibisobanuro twabahaye, inyungu z’Ihuriro Nyarwanda – RNC ndetse n’ibyubahiro tubagomba nk’umuhuzabikorwa mukuru w’Ihuriro Nyarwanda, ntabwo tuzakurikiza ibihano mwaduhaye byo kuduhagarika by’agateganyo kuko bidashingiye ku mategeko agenga Ihuriro Nyarwanda tubereye abayoboke. Bityo tukaba tuzakomeza gukora imirimo twatorewe cyangwa se badushinze."

Nayigiziki yavuze ko biro politiki ya RNC ari nayo rwego rusumba izindi zose mu gufata ibyemezo birebana n’imyitwarire, yanzuye ko bagomba kwirukanwa burundu.

Yakomeje ati "Imaze gusuzuma ibyo mukora bitarifitiye inyungu na gato, cyane cyane ko mwahisemo gukorera ku ruhande kandi hakaba nta kimenyetso na gito kigaragaza ko mwaba mufite ubushake bwo kwikosora, yafashe icyemezo cyo kubasezerera nk’abayoboke b’Ihuriro guhera uyu munsi tariki ya 8/12/2019. Ibi bivuze ko ryitandukanyije ku mugaragaro n’ibyo mwakora byose mu izina ryaryo."

Aya makuru agiye hanze akurikira andi yakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, ko no mu buyobozi bukuru bwa RNC zaba zabyaye amahari, aho Kayumba Nyamwasa, Gervais Condo na Ntwari Frank birukanwe muri RNC, hagashyirwaho na komite y’inzibacyuho izamara amezi 24.

Bivugwa ko Perezida wa RNC yabaye Barigira Ferdinand naho Col. Karemera Alexis agirwa Umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri RNC.

Umunyamabanga wa RNC ku rwego rw’Isi, Gervais Condo (ibumoso) yihanijwe na Komite ya RNC muri Canada bizamura amahari akomeye. Hagati ni Umuhuzabikorwa wa RNC muri Canada, Patrick Uwariraye na Thabita Gwiza wirukanwe muri RNC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza