Amerika igiye kwivana mu masezerano ihuriramo n’u Burusiya agenga ikoreshwa ry’ikirere

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihugu cye kigiye kwivana mu masezerano ya gisirikare azwi nka ‘Open Skies’, yemerera indege za kimwe mu bihugu biyagize kunyura mu kirere cy’ikindi igihe ziri mu bugenzuzi.

Ni amasezerano ahuriramo ibihugu 34, Perezida Trump yavuze ko u Burusiya butigeze bwubahiriza ibiyagize, bityo Amerika ishaka kuyivanamo kugeza igihe u Burusiya buzaba bwemeye kuyubahiriza.

Yagize ati “Tugiye kwivanamo kandi bazahindukira bashaka ko tugirana amasezerano.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Mike Pompeo, yavuze ko byagaragaye ko bitari mu nyungu za Amerika kuba iki gihugu cyaguma mu masezerano ya “Open Skies."

Yashinje u Burusiya kuyarengaho ahubwo mu nyungu zabwo bwite, harimo ko bwabujije indege za Amerika guca mu kirere cy’uduce twa Georgia bugenzura turimo Abkhazia n’Amajyepfo ya Ossetia, kimwe n’ikirere cy’agace ka Crimea.

Kimwe na Perezida Trump, Pompeo yavuze ko Amerika yaguma muri ayo masezerano ari uko u Burusiya buhinduye imyitwarire.

Kuri uru wa Kane Pompeo yakomeje ati "Mu mezi atandatu uhereye ejo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo zizaba zikiri muri aya masezerano. Dushobora ariko kongera gusuzuma icyemezo cyacu cyo kwivanamo, u Burusiya buramutse buhindukiye bukubahiriza amasezerano uko yakabaye.”

U Burusiya bwatangaje ko butegereje ibisobanuro birambuye ku birego bya Amerika, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Maria Zakharova.

Yavuze ko ayo masezerano anateganya uburyo igihugu kigaragaza ibyo kitishimiye, ku buryo yizeye ko Amerika izabunyuza mu nzira zisanzwe za dipolomasi.

Nyamara n’u Burusiya bwahise bugaragaza ibyo burega Amerika, birimo ko nayo yashyizeho amabwiriza ananiza ayo masezerano kuva Trump yajya ku butegetsi.

Aya masezerano ya Open Skies yasinywe mu 1992, atangira kubahirizwa nyuma y’imyaka icumi, mu 2002.

Amerika niyivana muri aya masezerano ya Open Skies, aziyongera ku yandi akomeye Trump yavanyemo igihugu cye ajyanye n’igisirikare arimo ayari yarasinyanywe na Iran n’ajyanye n’ikoreshwa n’ingufu za nucléaire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .