Amerika n’u Bushinwa mu nzira zo gushyiraho imikoranire igamije kurwanya ihumana ry’ikirere

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Mata 2021 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa biri mu nzira yo kubaka imikoranire igamije kurwanya iyangirika ry’ikirere, n’ubwo ibi bihugu bitari kumvikana ku zindi ngingo zitandukanye muri iyi minsi, ziganjemo ubucuruzi n’ibya gisirikare.

Intumwa yihariye ya Perezida Joe Biden mu kurwanya iyangirika ry’ikirere, John Kerry, ari kugirira uruzinduko mu Bushinwa rugamije kumvisha icyo gihugu cya mbere mu kohereza umwuka mwinshi wangiza ikirere, guhindura politiki yacyo mu rwego rwo kugabanya uwo mwuka, ari nawo ugira ingaruka ku iyangirika ry’ikirere.

Amerika yifuza ko u Bushinwa bwagabanya itwikwa ry’ibirimo amakara (coal) bukoresha mu kubona amashanyarazi, ndetse bukanahagarika ishoramari rimeze gutyo buri gukora ku rwego mpuzamahanga.

U Bushinwa nabwo buri gusaba Amerika kongera ishoramari mu ikoranabuhanga rigezweho mu bihugu bikennye, ku buryo bishobora guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere bihura nabyo buri munsi.

Byitezwe ko Kerry azatumira Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa mu nama mpuzamahanga iri gutegurwa na Amerika, izahuza abayobozi b’ibihugu bigira uruhare runini mu kwangiza ikirere, barimo Vladimir Putin w’u Burusiya, buza ku mwanya wa kane mu kohereza umwuka mwinshi wangiza ikirere, inyuma y’u Buhinde.

U Bushinwa na Amerika ni byo bihugu bibiri bya mbere ku Isi mu kwangiza ikirere, ndetse abahanga bakavuga ko mu gihe ibi bihugu byombi bitahuriza hamwe mu guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, intego yo kugumisha ubushyuhe bw’Isi munsi ya dogree Celcius 2, itagerwaho.

Iyangirika ry'ikirere ni ingingo ihangayikishije Isi magingo aya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .