Amnesty International irwanya akarengane ikomeje kuvugwamo ivangura rishingiye ku ruhu

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 21 Mata 2021 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakorewe ku bakozi b’umuryango utegamiye kuri Leta urwanya akarengane(Amnesty International),ishami ryo mu Bwongereza (AIUK), bwagaragaje ko ukorerwamo ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku ruhu kandi ari bimwe mu byo ushinzwe kurwanya.

Amnesty International yashinzwe mu 1961 hagamijwe kurwanya akarengane, ihabwa icyicaro gikuru i Londres mu Bwongereza. Ubu habarurwa ko abarenga miliyoni 10 bo mu bihugu bisaga 150 bayibamo.

Kuba imwe mu ntego zayo harimo kurwanya akarengane, biragoye kwiyumvisha ukuntu abakozi bayo bahohoterwa bagakorerwa n’ivangura kandi bari mu mwanya wo kurirwanya.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Ubuyobozi bukuru bw’uwo muryango bwoherereje ubutumwa abakozi bawo bubamenyesha ko “byagaragaye ko imyanzuro ifatwa muri uwo muryango igirwamo uruhare cyane n’Abazungu”.

Hahise hakurikiraho iperereza ryakozwe n’inzobere zo mu kigo cya Howlett Brown, zaganirije abakozi 51 bagabanyijwe mu matsinda atandatu anyuranye, ariko muri yo hakabamo abiri y’Abirabura gusa.

Izo nzobere zagaragaje ko mu “mikorere y’umuryango hagaragaramo ubusumbane”.
Nyuma y’ubwo bushakashatsi bwamuritswe mu Ukwakira 2020, Amnesty International yatangaje ko “bwibukirije ku gihe ivangura,irondaruhu, ndetse n’ukwibasira Abirabura birangwa muri uwo muryango”.

Uretse ibyagaragajwe n’iyo nyigo, The Guardian yatangaje ko nayo yaganiriye n’abakozi ba Amnesty International mu Bwongereza, barimo abasezeye n’abagikora bavuga ko bamaze imyaka myinshi “bamburwa ubumuntu” kubera ibara ry’uruhu rwabo.

Umwe mu batanze amakuru witwa Katheline Odukoya, yagize ati “ Twinjiye muri Amnesty International twizeye ko tugiye guharanira iyubahirizwa ry’ubutrenganzira bwa muntu ariko twaje kubireka nyuma yo kubona ko uwo muryango mu by’ukuri nawo ufasha kurikora.[…]Bigaragara ko harimo wa muco wo gushyira hejuru Abazungu kuva kera.”

Odukoya yavuze ko abo bakoranaga muri uwo muryango bahoraga bavuga ku musatsi we bakanawukorakora, ndetse no mu gihe bamuvuga bagakoresha “Black girl” bishatse kuvuga “umukobwa wirabura”.

Kieran Aldred wasezeye akazi mu 2018 we yavuze ko uwo muryango ubamo ubusumbane no mu ihembwa ry’abakozi, aho usanga “Abazungu bashyirwa mu myanya yo hejuru kandi bagahabwa menshi”.

Ibyo ngo kuri we byamuteye kwitakariza icyizere yumva ko ntacyo ashoboye cyangwa adafite ubumenyi buhagije, cyane ko yagaragazwaga nk’udakora akazi ke neza, bituma agira “agahinda gakabije n’impagarara”.

Imikorere ya Amnesty international yavuzwemo irondaruhu mu bihe bitandukanye, ariko mu 2019 byagaragajwe ko imeze “nk’uburozi” kuri bamwe mu bakozi, nyuma y’uko babiri muri bo basanzwe biyishe mu 2018 kubera gutotezwa na bagenzi babo.

Amnesty International imaze igihe ivugwamo ivangura rishingiye ku ruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .