Bidasubirwaho Trump yahagaritse imikoranire na OMS

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yahagaritse imikoranire iki gihugu cyari gifitanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Trump ashinja OMS kunanirwa gukurikirana u Bushinwa mu buryo bwitwaye ku cyorezo cya Coronavirus.

BBC yanditse ko ubwo Trump yatangazaga ingamba zigamije guhana u Bushinwa, yavuze ko ‘bugenzura ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryose’.

Ubwo yari mu busitani bwa Rose Garden bwo mu nyubako y’ibiro bye bya White House, Trump yagize ati “Uyu munsi turahagarika umubano w’imikoranire yacu n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima inkunga tuyohereze ahandi”.

Yakomeje avuga ko ubu Isi iri mu kaga kubera imikorere mibi ya leta y’u Bushinwa kuko bwateje icyorezo kimaze guhitana ubuzima bw’Abanyamerika barenga ibihumbi 100.

Perezida Trump yashinje u Bushinwa kotsa igitutu OMS ngo iyobye isi ku bijyanye na Coronavirus. Yavuze ko inkunga Amerika yageneraga OMS izayishyira mu yindi miryango.

Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku isi gitera inkunga nyinshi cyane OMS, mu mwaka ushize wa 2019 ikaba yarahaye OMS irenga miliyoni 400 z’amadolari.

U Bushinwa na bwo bwakunze gushinja Amerika ko ari yo yo kuryozwa ikwirakwira rya Coronavirus ku butaka bwayo, buvuga ko byatewe n’abanyapolitiki bo muri Amerika babeshya.

Trump yavuze ko inkunga Amerika yageneraga OMS izayishyira mu yindi miryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .