Bill Gates yaburiye ko imiti n’urukingo bya Coronavirus nibihabwa abifite, icyorezo kizaramba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Umuherwe Bill Gates yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kizakomeza kubaho mu gihe imiti ikoreshwa mu guhangana na cyo ndetse n’urukingo bishobora kuboneka bigahabwa abifite gusa.

Uyu muherwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika utunze za miliyari akaba akora n’ibikorwa byo gufasha, yashimangiye ko imiti nk’iyo ikwiye kugera ku bihugu biyicyeneye cyane kurusha ibindi.

BBC yanditse ko mu nama yakoresheje mu buryo bwo kuri internet, Gates w’imyaka 64 y’amavuko yavuze ko niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire, kirimo akarengane kurushaho kandi gihitana abantu benshi kurushaho.

Mu gihe hakomeje ibikorwa byinshi byo gukora inkingo, ndetse ibihugu by’i Burayi n’Amerika bikaba bikomeje kubishoramo za miliyari z’amadolari, hari impungenge ko ibihugu bikize kurusha ibindi byaziharira imiti yatanga icyizere cyo kuvura Covid-19.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) muri Afurika, rikomeje gusaba Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bya Afurika, kugira icyo bikora kugira ngo inkingo za Coronavirus zizagere kuri bose, mu gihe hakomeje urugamba rwo gushaka uburyo bwo gukumira iki cyorezo.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, yavuze ko mu gihe Isi yose ikomeje guhuriza hamwe mu gushaka urukingo n’umuti wa Coronavirus, ari ngombwa ko kubigeza kuri bose byitabwaho bikagirwa intego y’ibanze.
Ati “Kenshi usanga ibihugu bya Afurika bisigara inyuma mu ikoranabuhanga rishya harimo n’inkingo. Ubu buryo bwo kuramira ubuzima bugomba kugera kuri buri wese, atari abashobora kubugura gusa”.
Dr Moeti yashishikarije ibihugu byinshi muri Afurika kwitabira igeragezwa ry’inkingo n’imiti bya Coronavirus, kugira ngo ibizakorwa bizabe bihuye n’ibyo abanyafurika bakeneye.

Ni mu gihe ku Isi yose hari inkingo zigera hafi ku 150 z’icyorezo cya Coronavirus zirimo gukorwa, izigera kuri 19 zigeze ku cyiciro cyo kugeragerezwa ku bantu.

Bill Gates yavuze ko imiti n'urukingo bya Coronavirus bigomba kuzagera kuro bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .