Bwa mbere, Trump yagaragaye mu ruhame yambaye agapfukamunwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaye mu ruhame ku nshuro ya mbere yambaye agapfukamunwa kuva icyorezo cya Coronavirus cyatangira kwigasira Isi.

Trump yari yambaye agapfukamunwa ubwo yasuraga ibitaro bya gisirikare bya Walter Reed mu nkengero za Washington aho yahuye n’abasirikare bakomeretse hamwe n’abandi batanga serivisi z’ubuzima.

Ubwo yari avuye muri White House, Trump yabwiye abanyamakuru ati “Ntabwo nigeze ndwanya agapfukamunwa ahubwo ntekereza ko hari igihe kambarwa n’aho kambarwa.”

Trump yavuze ko nko mu gihe uri mu bitaro birimo abantu benshi, ari ingenzi kwambara agapfukamunwa.

Mbere yakunze kuvuga ko atazigera yambara agapfukamunwa ndetse akanenga Biden bahanganye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ari imbere ukunze kugaragara akambaye.

Ni ubwa mbere Trump yari agaragaye mu ruhame yambaye agapfukamunwa
Mu minsi ishize, Trump yakunze kunenga abantu birirwa bambaye agapfukamunwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .