00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

El Salvador: Abaturage bakomeje imyigaragambyo yamagana ikoreshwa rya Bitcoin

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Abaturage b’igihugu cya El Salvador bakomeje imyigaragambyo yamagana icyemezo cya Leta y’icyo gihugu, iherutse kwemeza ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Bitcoin, nk’ifaranga rishobora gukoreshwa mu buryo bwo kwishyurana hagati y’umucuruzi n’umuguzi.

Abaturage ba El Salvador bakomeje imyigaragambyo yamagana icyemezo cya Leta y’icyo gihugu, iherutse kwemeza ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Bitcoin, nk’ifaranga rishobora gukoreshwa mu buryo bwo kwishyurana hagati y’umucuruzi n’umuguzi.

Perezida Bayib Bukele yavuze ko ikoreshwa rya Bitcoin rizafasha ubukungu bw’igihugu cye, kuko buzorohereza abaturage ba El Salvador batuye mu muhanga, kohereza ingano nyinshi ya Bitcoin mu gihugu.

Ibi ariko byanenzwe n’abaturage na bamwe mu mpuguke z’ubukungu, bakunze kuvuga ko icyemezo cyo gushyiraho Bitcoin nk’uburyo bwemewe bwo kwishyurana gifite ingaruka mbi na cyane ko iri faranga ry’ikoranabuhanga rikunze gutakaza agaciro bya hato na hato, ku buryo bishobora kugira ingaruka mbi ku biciro by’ibicuruzwa bishobora kuzajya bihindagurika buri gihe, bityo bikagira ingaruka ku bukungu.

El Salvador ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyemeje ikoreshwa rya Bitcoin nk’uburyo bwemewe bwo kwishyurana, kuko ubusanzwe iri faranga ritarizerwa n’ibihugu byinshi bitewe n’uburyo rikunze gutakaza agaciro mu gihe gito.

Icyakora ibihugu byinshi ku Isi byatangiye gusuzuma imikoreshereze y’iri faranga, kugira ngo nibishoboka, nabyo bizafashwe bizemeze ikoreshwa ry’iri faranga.

Abaturage ba El Salvador bakomeje imyigaragambyo bamagana ikoreshwa rya Bitcoin nk'uburyo bwemewe bwo kwishyurana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .