Elon Musk yaciye kuri Warren Buffet mu bakire ba mbere ku Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Elon Musk ubu ni umukire kurusha Warren Buffett, nyuma y’aho umutungo we uzamutseho miliyari $6.1 ku wa Gatanu, byatumye agera ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’abantu bakize ku Isi.

Uyu mugabo w’imyaka 49 ufite sosiyete ya Tesla ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, abarirwa umutungo wa miliyari $70.5. Sosiyete ye ya SpaceX ikora ibijyanye n’ibyogajuru ubu ibarirwa agaciro ka miliyari $15.

Imigabane ya Tesla yazamutseho 269% uyu mwaka. Izamuka ry’agaciro ka Tesla ryatumye umutungo wa Musk uzamuka ku buryo yinjiza miliyoni $595 ku munsi bituma ariwe Muyobozi w’Ikigo uhembwa cyane ku Isi.

Musk akurikiye Larry Page uri mu bashinze Google, mu gihe ku mwanya wa munani hariho Sergey Brin nawe washinze Google.

Jeff Bezos ni we mukire wa mbere ku Isi aho atunze miliyari $189 z’amadolari, akurikirwa na Bill Gates ufite miliyari $116 na Mark Zuckerberg utunze miliyari $93.0. Buffet we ari ku mwanya wa cumi.

Elon Musk ubu ni umuntu wa karindwi ukize ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .