Facebook irateganya gushyiraho ifaranga rizakoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Yanditswe na Habimana James
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Facebook bwatangaje ko buteganya gushyiraho amafaranga yayo mu 2020, azajya ahererekanwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, abantu bakishyurana mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Iri faranga ryiswe ’GlobalCoin’, rizafasha abantu miliyari 2.4 bakoresha Facebook buri kwezi kuba bahindura amadorali n’andi mafaranga mpuzamahanga muri iri faranga ryo mu ikoranabuhanga.

Aya mafaranga ashobora kuzajya akoreshwa hagurwa ibintu mu buryo bwa interinet, mu mahahiro n’ahandi cyangwa bakaba bayahererekanya badakoresheje konti za banki.

Umuyobozi Mukuru wa Facebook Mark Zuckerberg, ngo yabonanye n’umuyobozi mukuru wa banki y’u Bwongereza Mark Carney kugira ngo baganire kuri uyu mushinga.

Iki kigo kandi ngo kiri mu biganiro n’ibindi bigo birimo Western Union, hagamijwe gushaka uburyo buhendutse kandi bworoheye abantu, bitagombye za konti ngo abantu babe bakoherezanya amafaranga cyangwa bayakire.

BBC yatangaje ko Facebook isanzwe ifite WhatsApp na Instagram, yizera ko izahangana n’ibindi bigo bikomeye mu by’imari.

Gusa ngo aya ni amafaranga adashobora kugenzurwa na banki nkuru z’ibihugu cyangwa banki.

Bamwe mu batangiye kunenga aya mafaranga ya Facebook harimo Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iherutse kwandikira Zuckerberg imubaza uburyo aya mafaranga azakora ndetse n’uburyo abayakoresha bazarindwa.

Kugeza ubu ikibazo kizakomerera ubuyobozi bwa Facebook ni ukumenya niba abantu bazagirira icyizere ubu buryo bw’ikoranabuhanga, bw’aho amafaranga yabo yahindurwa agakoreshwa muri ubu buryo.

Lord King wigeze kuba Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Bwongereza, mu myaka 20 ishize yabwiye za banki nkuru z’ibihugu ku Isi ko banki zishobora kuzatakaza agaciro, niba abantu batangiye gukoresha aya mafaranga akoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibi bikaba ngo ari byo birimo kugaragara muri iki gihe.

Umuyobozi Mukuru wa Facebook Mark Zuckerberg avuga ko guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga ari uburyo bworoshye kandi bugezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza