Hagaragajwe ingaruka iyicwa ry’abasangwabutaka b’Abanyamerika ryagize ku mihindagurikire y’ikirere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2019 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya London mu Bwongereza, batangaje inyigo igaragaza ko mu gihe cy’ubukoloni, Abanyaburayi bishe Abanyamerika kavukire benshi ndetse byanagize ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere.

CNN yanditse ko impfu nyinshi zatewe n’ibyorezo byazanywe n’abakoloni, bitekerezwa ko byahitanye abaturage kavukire bagera kuri 90% kuva mu mpera z’ikinyejana cya 15.

Itsinda ry’abashakashatsi ryatangaje ko Abakoloni b’Abanyaburayi bishe abaturage miliyoni 56 mu myaka irenga ijana muri Amerika y’Amajyepfo, Hagati n’iya Ruguru, byatumye ahantu hakorerwa ubuhinzi n’ubworozi hatabwa ndetse hongera guterwa amashyamba.

Iyi nyigo ivuga ko ubwiyongere bw’ibiti n’ibihingwa mu gace kari ku buso bungana n’u Bufaransa bufite ubwa 643,801 km² bwatumye umwuka mubi (Carbon Dioxide-CO2) uzamuka mu kirere.

Abashakashatsi basanze carbon zarahindutse cyane ku buryo bwagize ingaruka ku bushyuhe bw’Isi kuva mu 1610.

Umwarimu w’Ubumenyi bw’Isi muri Kaminuza ya London, Mark Maslin, uri mu bakoze ubushakashatsi yavuze ko “CO2 n’ikirere nta kibazo byari bifite kugeza kiriya gihe. Iyi niyo mpinduka ifatika tubona mu myuka yangiza akayunguruzo kagabanya ubukana bw’imirasire y’izuba iza ku Isi, Ozone.’’

Mbere y’iyi nyigo, hari abashakashatsi bavugaga ko impinduka mu bushyuhe bw’Isi ahagana mu 1600 yiswe ‘Little Ice Age’ yatewe n’imbaraga karemano.

Mu guhuza ibimenyetso bishingiye ku bisigazwa, amateka n’ubusesenguzi bwa carbon yagaragaye ku rubura rwa Antarctic, abashakashatsi bagaragaje uko iterwa ry’andi mashyamba ryatewe no kuza kw’Abanyaburayi ari impamvu muzi ku bushyuhe bwibasiye Isi.

Maslin yavuze ko “Twagereranyije udukarito twose, dusanga impamvu Little Ice Age yari ifite ubukana ishingiye ku bwicanyi bwakorewe miliyoni z’abantu.’’

Abashakashatsi basesenguye urubura rwo muri Antarctic, rwohereza imyuka mu kirere ndetse rushobora kugaragaza ingano y’imyuka ya carbon dioxide yari mu kirere mu kinyejana gishize.

Umuyobozi w’ubu bushakashatsi, Alexander Koch, yavuze ko ‘urubura rwagaragaje ko hari ubwiyongere bwa CO2 mu 1610 ryatewe n’ubutaka aho kuba inyanja’.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya London mu Bwongereza batangaje inyigo igaragaza ingaruka iyicwa ry’Abanyamerika ryagize ku mihindagurikire y’ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza