Harry na Meghan ntibazongera gukoresha amazina y’icyubahiro y’ibwami

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Mutarama 2020 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan ntabwo bazongera gukoresha amazina y’icyubahiro ubundi akoreshwa imbere y’izina ry’umuntu ukomeye mu muryango w’ibwami ariyo “Nyir’icyubahiro” nyuma y’uko bafashe umwanzuro wo kureka inshingano bari bafite nk’abantu bakomeye ibwami.

Harry na Meghan byamaze kwemezwa ko batagifite imyanya mu muryango w’ibwami nyuma y’aho batangaje ko bashaka kubaho mu buzima bwabo bwite.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Harry n’umugore we Meghan Markle, batangaje ko bagiye kubaho mu buzima bwabo, bakava mu myanya bari bafite nk’abanyamuryango bakomeye b’ubwami bw’u Bwongereza.

Mu butumwa batanze mu ntangiriro z’umwaka bwagiraga buti “Nyuma y’amezi menshi yo kubitekerezaho no kubiganiraho hagati muri twe, twahisemo muri uyu mwaka kwimuka. Dushaka gusezera ku myanya yacu nka bamwe bari bafite imyanya yo hejuru mu bwami bw’u Bwongereza, tugakora kandi tukigenga mu bukungu, gusa tuzakomeza gushyigikira nyir’icyubahiro Umwamikazi Elizabeth.”

Ubusabe bwabo bwaje kwigwaho mu nama yakoranyijwe n’umwamikazi mu ntangiriro z’iki Cyumweru, byanzurwa ko batakibarizwa mu muryango w’ibwami ndetse ko bagomba gusubiza amafaranga angana na miliyoni 2.4 z’amapawundi bari barahawe ngo bavugurire inzu yabo.

Bombi basabwe kuva mu nshingano bari bafite z’ibwami zirimo kuba bagira uruhare mu ishyirwaho ry’abasirikare mu myanya itandukanye ndetse ko nta na hamwe bazongera kujya bahagarariye umwamikazi.

Ntabwo kandi bazongera kugenerwa amafaranga ajyanye n’ibikorwa by’ibwami bari bashinzwe.

Itangazo ry’Umwamikazi rivuga ko yishimiye ko nyuma y’amezi y’ibiganiro, ubu habonetse uburyo buhamye bugaragaza ahazaza h’umwuzukuru we n’umuryango we.

Ati “Harry, Meghan na Archie bazakomeza kuba abantu bakunzwe b’umuryango wanjye. Numva neza imbogamizi bahuye nazo mu myaka ibiri ishize ndetse n’ubufasha bifuza mu buzima bwabo bwite.”

Harry azamburwa uburinzi bwa gisirikare yari afite ndetse no kuba yari Ambasaderi w’Urubyiruko mu Muryango wa Commonwealth. We n’umugore we bagiye kumara igihe kinini baba muri Canada ku ivuko ry’umugore.

Harry na Meghan ntibazongera kwita bwa "Nyir’icyubahiro" bitewe n'uko bavuye mu muryango w'ibwami

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza