Ikirego cyo kweguza Trump cyageze muri Sena: Iby’ingenzi ku rugendo rusigaye n’abazarugiramo uruhare

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Umutwe w’Abadepite yatoye imyanzuro ituma ikirego gisaba ko Perezida Donald Trump yeguzwa kubera gukoresha nabi ububasha, cyoherezwa muri Sena ngo imuburanishe.

Umutwe w’Abadepite urimo ubwiganze bukomeye bw’aba-démocrates, mu kwezi gushinze watoye wemeza ko Perezida Trump w’umu-républicain yeguzwa.

Urugendo ruri imbere nirwo rukomeye kuko Sena yo ifite ubwiganze bw’aba-républicains basangiye ishyaka na Trump, ariyo izasuzuma niba ibyaha bimuhama, akaba ari nayo ifata umwanzuro koko niba yeguzwa, cyangwa niba ibirego biteshwa agaciro. Ni icyemezo kigomba gutorwa na bibiri bya gatatu by’abasenateri.

Iki gikorwa cyazamuye umwuka ushyushye mu mitwe y’abaturage n’abanyapolitiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko amatora ya Perezida ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2020.

Ubwo yari imbere y’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, mbere yo gusinya icyemezo cyo kugeza kuri Sena ubusabe bwo kweguza Trump, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nancy Pelosi, yavuze ko amateka agiye gukorwa.

Ati “Uyu munsi turakora amateka. Ubwo ababishinzwe bazaba binjira mu cyumba, tuzarenga igice cy’amateka ku ngingo zo kweguza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera gukoresha nabi ububasha no kubangamira imikorere y’umutwe w’abadepite.”

Perezida wa Sena, Mitch McConnell, yavuze ko kuri uyu wa Kane aribwo izo ngingo zose zigaragazwa, urubanza rukazatangira ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Trump ashinjwa iki

Donald Trump w’imyaka 73 aregwa gukoresha nabi ububasha nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika no kubangamira ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu kirego cye harimo ibyaha bibiri: ko yasabye igihugu cy’amahanga kumufasha mu bijyanye na politiki no kuba yarabangamiye imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko. We ahakana ibyaha byose aregwa, akavuga ko ari ibikorwa by’aba -démocrates byo kumushakishaho inenge, icyo yose "witch hunt".

Abadepite b’aba-démocrates bamurega bahereye ku kiganiro yagiranye kuri telefoni na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ku wa 25 Nyakanga 2019, ko yamushyizeho igitutu ngo atangize iperereza kuri Joe Biden wabaye Visi Perezida wa Amerika ku butegetsi bwa Barack Obama, umu- démocrate uhabwa amahirwe yo kuba bahangana mu matora.

Trump yakomeje gushinja ruswa Biden n’umuhungu we Hunter wemeye umwanya ukomeye mu kigo cyo muri Ukraine gikora ibijyanye n’ingufu, mu gihe Se yakurikiranaga umubano wa Amerika na Ukraine nka Visi Perezida.

Trump anashinjwa guhagarika inkunga iri muri miliyoni z’amadolari yahabwaga Ukraine mu bya gisirikare, akanifashisha inama na Ukraine muri White House nk’uburyo bwo kumvisha icyo gihugu gutangiza iperereza kuri Joe Biden.

Nyuma y’uko White House yangiye abakozi bayo kujya gutanga ubuhamya mu bikorwa biganisha ku kweguza Trump, aba-démocrates bahise bongeraho ikirego cy’uko Trump yabangamiye imikorere y’inteko ishinga amategeko.

Birashoboka ko yakweguzwa?

Birashoboka nubwo bigoye. Mu gihe aba- démocrates bafite ubwiganze mu badepite, muri Sena higanje aba - républicains basangiye ishyaka na Trump, aho bafitemo imyanya 53 kuri 47 y’aba-démocrates, kandi nibo bagomba gukatira Trump, ku buryo amahirwe menshi ni uko bazamugira umwere.

Gusa igitegereje kurebwa na benshi ni ingaruka uru rubanza ruzagira ku bikorwa bya Trump byo kwiyamamaza muri manda ya kabiri, mu matora azaba mu Ugushyingo.

Mu mutwe w’abadepite, aba-républicains nibo bonyine batashyigikiye ko iyo myanzuro yo kweguza Trump yoherezwa muri Sena. Umu- démocrate umwe, Collin Peterson wo muri Minnesota ni we utarabishyigikiye. Aba- démocrates banashyigikiwe na Justin Amash wo muri Michigan, wahoze mu ishyaka ry’aba-républicains akaza kurivamo akaba umudepite wigenga.

Umuyobozi w’aba-républicains mu mutwe w’abadepite, Kevin McCarthy wo muri California, we avuga ko aba- démocrates barimo kugerageza kuvanaho perezida bashingiye “ku kirego cyoroheje kurusha ibindi”, ku buryo ari akaduruvayo kababaje.

Urubanza ruzagenda rute?

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Umucamanza John Roberts niwe uzayobora iburanisha muri Sena, abasenateri bakazaba bagize inteko y’abamamaza.

Inshingano nyamukuru y’Umucamanza Roberts ni ugukurikirana ko amategeko yose akurikizwa, ariko igihe inteko y’abacamanza yaba igaragaje ko abayigize banyuranyije ku cyemezo mu buryo bungana, niwe wagira ijambo rya nyuma.

Nancy Pelosi yagaragaje amazina arindwi y’abantu barindwi biswe ‘managers’, bazaba nk’abashinjacyaha muri iki kirego cy’aba- democrates, kuri uyu mugabo w’umu-républicain.

Perezida Trump yakomeje kwikoma aba-démocrates bazamuye urubanza rwo kumweguza

Bazaba bayobowe na Adam Schiff w’imyaka 59, uyobora komisiyo ishinzwe iperereza mu nteko ishinga amategeko – umutwe w’abadepite. Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza ya Harvard ni nawe wayoboye komisiyo yakoze iperereza kuri Trump.

Abandi batandatu ni:

Jerrold Nadler : (New York), Uyu mugabo w’imyaka 72 asanzwe ayobora komisiyo y’umutwe w’abadepite ishinzwe ubucamanza, ni umuntu wakunze guhangana na Trump guhera mu myaka ya za 1980.

Hakeem Jeffries : Uyu mugabo w’imyaka 49 uhagarariye Leta ya New York, asanzwe ari umunyamategeko wabyize.

Zoe Lofgren: Ku myaka 72, uyu mudepite uhagarariye leta ya California yanakoze mu rubanza rwo kweguza Perezida Nixon, anatora Oya mu kweguza Perezida Clinton.

Val Demings Uyu mudepite w’imyaka 62 ahagarariye Leta ya Florida, ni nawe wabaye umugore wa mbere wabaye umukuru wa polisi muri Orlando. Abarizwa muri komisiyo z’ubucamanza n’iy’iperereza.

Jason Crow : Ku myaka 40, uyu mudepite uhagarariye leta ya Colorado yabaye mu ngabo za Amerika ndetse yarwanye muri Iraq na Afghanistan, aza guhabwa iyo ntebe mu mwaka wa 2018.

Sylvia Garcia: Uyu mugore w’imyaka 69 wo muri Texas ari muri manda ye ya mbere mu nteko, ndetse yanabaye umucamanza mu rukiko rwa Houston.

Mu rubanza rwo kweguza Bill Clinton, abadepite b’abashinjacyaha bari 13 barimo uwaje kuba umuntu wa hafi wa Perezida Trump, Senateri Lindsey Graham.

Biteganywa ko abasenateri bazaba bashobora kubaza ibibazo abatangabuhamya cyangwa abanyamategeko, bakabishyikiriza umucamanza Roberts mu nyandiko. Ntabwo ari ngombwa ko abatangabuhamya bazajya bagera muri Sena, bashobora gukoreshwa ibiganiro akaba aribyo byerekanwa mu rubanza.

Aba-démocrates basaba ko mu batanga ubuhamya habamo umuyobozi w’agateganyo wa White House Mick Mulvaney n’uwahoze ari Umujyanama wa Trump mu by’umutekano, John Bolton.

Hategerejwe kureba niba Trump ubwe azemera kugira icyo avuga muri uru rubanza, cyangwa niba azohereza umunyamategeko we.

Ibimenyetso bishya

Mu gihe hitegurwa ko urubanza rutangira, habonetse ubuhamya bwafashwe nk’ibimenyetso bishya, birimo inyandiko, ubutumwa bugufi n’ibindi byasanganywe Lev Parnas, wakoranaga bya hafi n’umunyamategeko wa Trump, Rudy Giuliani.

Bigaragaza uburyo Parnas yahoraga avugana n’abayobozi ba Ukraine, bituma hanakekwa ko yabaga agerageza kumvisha Perezida Volodymyr Zelensky gutangiza iperereza kuri Biden.

Imwe mu nyandiko yabonywe kwa Parnas yanditswe n’intoki, igira iti “Tuma Zalensky atangaza ko ikibazo cya Biden kizakorwamo iperereza."

Ibindi bimenyetso byabonywe binagaragaza ko Parnas na Giuliani baganiraga uburyo Ambasaderi Maria Yovanovitch yavanwa ku mwanya we muri Ukraine, ku buryo ibimenyetso byinshi bigaragaza ko uyu mudipolomate yakurikiranirwaga hafi cyane.

Hari ubutumwa bugaragaza ko Parnas yahawe amerekezo ya Ambasaderi Yovanovitch na telefoni akoresha, abihabwa n’umuntu witwa Robert F Hyde. Uwo Hyde ni umu- républicain urimo guhatanira kwinjira mu nteko ishinga amategeko ahagarariye agace ka Connecticut, akaba n’umwe mu baterankunga ba Trump mu kwiyamamaza.

Bumwe mu butumwa bwafashwe bugira buti "Yavuganye n’abantu batatu. Telefoni ye irafunze. Mudasobwa ye irafunze.” Ubundi bugira buti “Bazambwira nagira ikindi akora.”

Ubundi butumwa bwaturutse kuri Hyde bugenewe Parnas, bwagiraga buti “Barifuza gutanga ubufasha niba wakunda igiciro. Nkeka ko ushobora kugira icyo ukora muri Ukraine ufite amafaranga… ni ibyo nabwiwe.”

Magingo aya Yovanovitch arasaba iperereza muri ubwo butumwa, aho umunyamategeko we yavuze ko kuba “abanyamerika bakurikiranwa intambwe zabo ari ibintu biteye inkeke.”

Si ubwa mbere muri Amerika hakozwe urubanza rugamije kweguza Perezida, kuko Trump akurikiye Andrew Johnson (1868) na Bill Clinton (1998), bombi bagizwe abere. Nta perezida wa Amerika wigeze avanwaho muri ubu buryo, uretse Richard Nixon weguye mbere y’urubanza.

Biteganywa ko kugira ngo perezida yeguzwe byemezwa na bibiri bya gatatu by’abasenateri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza