Imodoka ibihumbi 700 za Toyota zifite ikibazo cya moteri zigiye gusubizwa uruganda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 Mutarama 2020 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Imodoka zisaga ibihumbi 700 z’uruganda rumaze kubaka izina mu gukora ibinyabiziga rwa Toyota zagurishijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zigiye gusubizwayo kubera ikibazo cy’umupira uvana lisansi mu bubiko bwayo uyijyana muri Moteri.

Toyota yatangaje ko moteri y’izo modoka zisubizwa ku ruganda kubera ko zishobora guhagarara gukora. Itangazo Toyota yasohoye rivuga riti “Mu gihe iki kibazo kibaye imodoka irimo gutwarwa ku muvuduko uri hejuru bishobora kongera ibyago byo gukora impanuka.”

Toyota yavuze ko irimo gucukumbura ku mpamvu zitera iki kibazo muri izo modoka mu gihe izaba imaze kukibonera igisubizo, ikazabibamenyesha muri Werurwe hagati.

Izo modoka zifite icyo kibazo harimo izakozwe hagati y’umwaka wa 2018 na 2019, ubwoko butandukanye zirimo Lexus LS 500, LC 500, RC 350, RC 300, GS 350, IS 300, ES 350, LX 570, GX 460 na RX 350.

Hairmo n’izakozwe umwaka ushize wa 2019 nka Lexus NX 300, RX 350L na GS 300. Hari kandi Toyota 4Runner, Camry, Highlander, Land Cruiser, Sequoia, Sienna, Tacoma, and Tundra zakozwe hagati ya 2018-2019 na Toyota Avalon na Corolla zakozwe mu 2019.

Imodoka ibihumbi 700 za Toyota zifite ikibazo cya moteri zigiye gusubizwa uruganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .