Kaminuza ya Tilburg yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 15 Mata 2019 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Tilburg mu Buholandi barenga 100, ku wa 10 Mata 2019, bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ifatanyije n’umushinga wa kawa witwa ‘Bèkske’, ufasha abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bateguye iki gikorwa cyo kwibuka muri Kaminuza ya Tilburg.

Cyari kigamije kunamira inzirakarengane zishwe ariko no kureba ku byagezweho mu gufasha ba rwiyemezamirimo mu kubagurishiriza ikawa.

Iki gikorwa cyabereye muri iyi kaminuza iri i La Haye, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yabwiye abanyeshuri n’abarimu bari kumwe n’Umuyobozi w’iyi kaminuza, Emile Aarts, ko kwica Abatutsi bitabaye impanuka.

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye agahomamunwa ku batuye Isi kubera imbaga yahitanye n’ubugome bw’indengakamere yakoranwe. Ikindi kandi ntabwo ari ubwicanyi bwatunguranye, yarateguwe inakorerwa igeragezwa.”

Yakomeje asobanura ko uwo mugambi mubisha wa Jenoside wateguwe igihe kirekire, ukifashisha itangazamakuru ariko Umuryango Mpuzamahanga ntiwakumira iyicwa ry’Abatutsi.

Nubwo hashize imyaka 25 Jenoside irangiye, Ambasaderi yagaragaje ko abayihakana n’abashaka guhisha ukuri bakomeje intego yabo yo gukwiza ikinyoma kigira abere abakoze Jenoside.

Amb. Karabaranga yabwiye abitabiririye ko u Rwanda nubwo rwari rwarasenywe igihugu cyiyubatse, ubu kikaba gifite ubukungu butera imbere ku kigero cya 8% ku mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza