Uyu muryango wavuze ko amafaranga aba bantu bari batunze mbere y’uko COVID-19 iza, yabarirwaga muri miliyari 700$ none ubu akaba ageze kuri miliyari 1500$. Imibare igaragaza ko nibura amafaranga batunze yiyongeragaho miliyari 1,3$ buri munsi.
Amafaranga yikubye kabiri ni aya Elon Musk, Jeff Bezos, Larry Page, Sergey Brin, Mark Zuckerberg, Bill Gates, Steve Ballmer, Larry Ellison, Warren Buffet na Bernard Arnault.
Ibi Oxfam yabitangaje binyuze mu nama y’abayobozi b’ibihugu byo hirya no hino ku Isi byitabiriye World Economic Forum.
Abayobozi b’uyu muryango bavuze ko ibi bikomeje kugaragaza ubusumbane bukomeye buri mu batuye Isi, aho nibura buri munsi abagera ku bihumbi 21 bapfa bazize kutabasha kwiyishyurira serivisi z’ubuzima, inzira n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Bakomeje basaba ko ibihugu bikomeye byakaza ibijyanye n’imisoro kugira ngo amafaranga aba bakire basoreshwa ajye akoreshwa muri gahunda z’ikorwa ry’inkingo, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!