00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pandor wa Afurika y’Epfo yifatiye ku gahanga Antony Blinken

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2022 saa 09:34
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor yashinje ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira igitutu kuri Afurika kugira ngo ishyigikire imirongo biba byafashe mu bijyanye na politike mpuzamahanga.

Ibi Naledi Pandor yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken mu ruzinduko ari kugirira muri Afurika y’Epfo.

Pandor yabwiye Blinken ko Afurika y’Epfo itabona ibintu kimwe na Amerika iyo bije ku kibazo cya Ukraine, u Bushinwa ndetse n’ibibazo Israel ifitanye na Palestine.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Blinken yavuze ko atagenzwa no gushyira igitutu ku bihugu bya Afurika kugira ngo bishyigikire politike ya Amerika, ahubwo ashishikajwe no gushimangira umubano w’igihugu cye n’uyu mugabane.

Yavuze ko Amerika “itazategeka” amahitamo Afurika ikwiye gufata kandi “nta n’undi ukwiye kubikora”.

Ati “Ibihugu bya Afurika byafashwe nk’ibikoresho by’iterambere ry’ibindi bihugu, aho kuba iby’iryabyo bwite.”

Blinken amaze iminsi atangiye uruzinduko ku Mugabane wa Afurika, ndetse biteganyijwe ko mu minsi mike araba ari mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .