Papa Francis yashyizeho abakaridinali bashya 13 barimo Mgr Ambongo wa Kinshasa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukwakira 2019 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Papa Francis yashyizeho abakaridinali 13 bashya, 10 muri bo bakaba bari munsi y’imyaka 80, aho barimo Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Mgr Fridolin Ambongo w’imyaka 59.

Abasesenguzi basanga abakaridinali bashyizweho bashimangira imbaraga za Papa Francis, zo kurwanya ubutinganyi, gushyira imbere ibiganiro hagati y’amadini cyane cyane abayisilamu, kwita ku bidukikije ndetse n’ibibazo by’urubyiruko.

Bose uko ari 13 kuri uyu wa Gatandatu bimikiwe muri basilica ya Mutagatifu Petero, i Roma.

Itsinda ry’abagera kuri 200 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Perezida Félix Tshisekedi na Madamu we baherekeje Mgr Ambongo.

Mgr Fridolin Ambongo yagizwe karidinali kugira ngo akomeze atange umusanzu mu kugarura amahoro mu gihugu cye no mu karere.

Mu bakaridinali 13 Papa Francis yashyizeho, 10 muri bo bashobora gutorwamo uzamusimbura. Yavuze ko hari abemera Yezu baririmba ubugwaneza ariko ntibashyire mu bikorwa ibyo bavuga.

Ati “Urukundo Imana yakunze abayo rurangwa n’impuhwe...bivuze ko impuhwe n’ubugwaneza bituruka ku Mana ariko birababaje kubona abantu babura ubugwaneza”.

Abagizwe abakaridinali bari munsi y’imyaka 80 ni Matteo Zuppi wo muri Bologna, José Tolentino Medonca, Ignatius Suharyo Hardjoatmodjo, Juan de la Caridad García Rodríguez, Fridolin Ambongo Besungu, Jean-Claude Hollerich, Álvaro Ramazzini Imeri, Cristóbal López Romero.

Abarengeje imyaka 80 bagizwe ba karidinali b’icyubahiro ni; Michael Fitzgerald, Sigitas Tamkevicius na Eugenio dal Corso.

Mgr Ambongo wa Kinshasa yagizwe umukaridinali mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza