Papa ucyuye igihe Benedigito yanenze urugendo rwa Papa Francis muri Iraq

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 Werurwe 2021 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Uruzinduko Papa Francis ateganya kugirira muri Iraq rwanenzwe na Papa ucyuye igihe Benedigito XVI avuga ko nubwo ari urw’ingenzi, ari urugendo ruteye impungenge ku mpamvu z’umutekano n’icyorezo cya Coronavirus.

Papa Francis azagirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Iraq aho azasura imijyi itandatu yo muri iki gihugu yashegeshwe n’intambara n’amakimbirane. Iyo mijyi kandi iri kugaragaramo ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Coronavirus n’amakimbirane akaba yarongeye kubura.

Papa ucyuye igihe, Benegito XVI w’imyaka 93 yavuze ko urugendo rwa Papa Francis ari ingenzi cyane gusa rugiye kuba mu bihe bigoye kuko Iraq idatekanye.

Ati “Nzaherekeresha Francis amasengesho yanjye.”

Papa Francis w’imyaka 84 arashaka kugaragaza ko yifatanyije n’abakirisitu ba nyamuke bo muri Iraq bakunze kugirirwa nabi kuva ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabaga ibitero muri iki gihugu byakuye Saddam Hussein ku butegetsi mu 2003.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu azaba abaye Papa wa mbere usuye Iraq. Agiye kujya muri iki gihugu nyuma y’aho yakingiwe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi muri iki gihe.

Ku Cyumweru gishize, Ambasaderi wa Vatican muri Iraq, Mitja Leskovar, yanduye Coronavirus.

Urugendo rwa Francis ruje rusa n’urwuzuza inzozi za Papa Yohani Pawulo II wari ufite muri gahunda gusura iki gihugu.

Ku wa Gatanu nibwo Papa azagera i Baghdad asure agace gakomeye mu mateka ya Kiliziya kavukiyemo Abraham.

Papa ucyuye igihe Benedigito yavuze ko urugendo rwa Francis muri Iraq ruteye impungenge
Imyiteguro yo kwakira Papa Francis irarimbanyije muri Iraq

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .